Nyuma yo gushwana na Wema Sepetu, Sultan Idris yongeye kurata ubwiza uwahoze ari umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 1 Mutarama 2017, ubwo benshi bashyiraga amafoto yabo ku nkuta bakoresha (twitter, Instagram, Facebook,…) bifuriza abakunzi babo umwaka mushya ndetse banabarata ibihe byiza batangiranye umwaka, Sultan Idris we yashyizeho irata uwahoze ari umukunzi we (Samantha Jansen).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyarwenya, Idris wo muri Tanzania yafashe ifoto ye ayishyira kuri Instagram arangije ashyiraho amagambo avuga ko uwo mukobwa akiri uw’agaciro mu maso ye, ati: “Aracyari uw’imboni ya pome mu maso ye”.

idriss
Idris Sultan na Samanth a

Aha akaba yarakoresheje akandi gashusho ka Apple (pommes) ashaka kumugaragaza nk’igihenze mu maso ye, mu bitekerezo byagiye bitangwa benshi bagiye bigarukira ku mubano w’uyu musore na Wema Sepetu.
Ubwo Idris yamaraga kwegukana igihembo cya BBA (Big brother Africa 2014) nibwo uyu musore yatangiye gucudika na Smantha, umukobwa wo muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, umubano wabo wahize uyoyoka, nta n’uwamenye uko wayoyotse ahubwo benshi bamubonye yatangiye gusohokana ndetse no gukina urukundo wa Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu.
idris-wema
Idris na Wema Sepetu

Sepetu nyuma yo kugira ibyago inda uyu musore yari yaramuteye ikavamo, umubano wabo nawo wahise urangirira aho, ndetse uyu musore atangaza ku mugaragaro ko arekanye na Sepetu, ko mu buzima bwe yanga ibimuremerera mu mutwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste Itangishatse/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *