Nyuma yo gusubikwa kenshi urubanza rw’abaganga ba Baho International Hospital ruzatangira mu Kwakira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, urubanza rw’abaganga babiri bo mu bitaro Baho International Hospital, baregwa icyaha cyo kwica umuntu batabishaka ruteganijwe mu Kwakira.

Abaganga: Dr. Alfred Mugemanshuro, inzobere mu gutera ikinya (anesthesiologue), na Dr. Gaspard Ntahonkiriye, umuganga w’abagore (gynecologist), bakurikiranyweho urupfu rwa Chantal Ngwinondebe, umurwayi w’umugore wasuzumye mu bitaro hagati y’umwaka ushize asaba ko akurwa mu mubiri akuma ka intrauterine, ariko apfa nyuma yo kubagwa.

Urubanza rwabo rwari ruteganijwe bwa mbere mu Gushyingo umwaka ushize, rwimuwe inshuro esheshatu, byose bitewe n’uko abashinjacyaha n’abavoka b’abaregwa bagiraga ikibazo cyo kubona raporo runaka muri Minisiteri y’Ubuzima (MoH) ).

Raporo ivugwa yakozwe n’impuguke zaturutse muri Minisiteri y’ubuzima nyuma yo gukora iperereza ku mikorere y’Ibitaro bya Baho nyuma y’urupfu rwa Chantal Ngwinondebe, umugore abaganga bombi bakurikiranweho kwica batabigambiriye.

Raporo ifatwa nk’ikimenyetso cy’ingenzi muri uru rubanza, kubera ko ari yo yateye ifungwa ry’ibitaro hagati mu mwaka ushize.

Ikinyamakuru New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye ko ubu Minisiteri y’ubuzima yahaye raporo urukiko, bivuze ko urubanza rushobora gukomeza.

Hagati aho ariko, Ibitaro Mpuzamahanga bya Baho byafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, yavuze ko bishimiye amavugurura yakozwe n’ibitaro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yagize ati: “Twumvishijwe neza uburyo bujuje ibyifuzo byose twari twabahaye mbere yo gufunga, kandi mu by’ukuri, bahinduye inyubako n’ibindi byinshi byavuguruwe”.

Ibitaro ubu bikorera mu nyubako nshya ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda iherereye i Nyarutarama hafi y’Itorero rya Christian Life Assembly.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *