Abinyujije ku rubuga rwa SnapChat, Zari uzwi ku izina rya The Boss Lady, yateranye amagambo n’uvugwa ko yigeze gukundana na Diamond, Hamisa Mobetto amubwira ko adashobora kwibonera umugabo we bwite.

Mu bintu kandi zari yatangarije kuri urwo rubuga, yavuze ko hari ikiganiro (TV Show) cye kigiye kujya gica kuri televiziyo ya BBC cyiswe “The life of Zari The Boss Lady”. Iki kiganiro kizajya gitambuka mu rurimi rw’Igiswayire.
Hamisa Mobetto yabwiye Zari ko yabanye mu rukundo na Diamond Platinumz igihe kingana n’imyaka icyenda, amusubiza ko ubwo ari ubujiji. Yanamusubije ko bakundanye ariko atigeze amugaragaza mu ruhame.
Zari kandi avuga ko Diamond Atari we wamugize The Boss Lady (umukobwa cyangwa umugore w’umukire) ati “Nabaye The Boss Lady ntarabana na Diamond.”

Aya makimbirane yatangiye nyuma yo kumva inkuru ko Hamisa yaba yarabyaranye na Diamond kandi azi neza ko Zari ari umugore w’uyu muhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania.
Zari na Diamond bafitanye abana babiri, Tiffah na Nillan ariko ubu bamaze gutandukana. Uyu mugore yazijije uyu mugabo ko yamucaga inyuma.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
https://www.youtube.com/watch?v=FP4AfentXZY
JD Tuyizere/bwiza.com


