Nyuma yo gutora bwa mbere arasaba Perezida utorwa kubakemurira ikibazo kibakomereye

Sangiza iyi nkuru

Nyiransabimana Valentine, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yatoye bwa mbere mu mateka ye nyuma yo kubyemererwa n’amategeko, ahereye mu matora ya Perezida wa Repubulika, asaba ko uzatorwa wese yazabakemurira ikibazo kibakomereye cy’umuhanda bacamo bagiye ku ishuri.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Nyiransabimana yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa ariko akaba afite igitekerezo cy’ibyo umuyobozi utorwa kuri uyu mwanya akwiye kubafashamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bijyanye n’iyo migabo n’imigambi ngo yumvise aho yigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Janja mu karere ka Gakenke n’iya Paul Kagame yumviye aho bamwamamazaga muri ako gace.
Ibibazo yumva Perezida uzatorwa akwiye kwihatira gukemura ni iby’umuhanda Musanze-Janja, kuko ngo usanga hari igihe Babura imodoka zibajyana ku ishuri kubera ko udakoze. Mu minsi yashize ho ngo hari ubwo bajyaga ku ishuri bakagenda bava mu modoka ngo ibashe gutambuka ku mateme yabaga yapfuye ariko ngo hari ibyakozwe.
Gusa ngo ntibibabuza kwishyura amafaranga 3000 mu rugendo rw’amasaha abiri n’igice bakora bagana ku ishuri, nabwo ngo usanga mu gihe cy’impeshyi hari abatwara imodoka zo mu bwoko bwa coaster banga kujya muri ako gace kubera ko ngo haba hari ivumbi ryinshi.
Ati “ Umuyobozi utorwa ndamusaba kudukorera uriya muhanda rwose uratuvuna, urumva ko numara gukorwa tuzajya tujya ku ishuri nta kibazo; ibyo bibazo tudahura nabyo.”
Mu bindi yumva umuyobozi uzatorwa akwiriye kwihatira gukora birimo guhangana n’ikibazo cy’ubukene kigaragara kuri bamwe mu baturage ba Burera, abadafite amazi n’amashanyarazi.
Nk’umuturage ugaragaza ko atirengagiza inshingano ze nk’umwenegihugu mwiza, Nyiransabimana yavuze ko na we azagira uruhare mu gufasha umuyobozi utorwa gukomeza gusohoza inshingano ze.
Ati “ Na njye nzihatira gukomeza kurinda ibyagezweho kuko ntawe nakwemerera asenya nk’uyu muhanda [wa Musanze-Gatuna yari ahagazeho). Ikindi ni ukwirindira umutekano dutangira ku gihe amakuru ku bashobora kuwuhungabanya. Ikindi ni ugushishikariza urubyiruko gukora cyane tukiteza imbere, abiga tugashyiramo imbaraga.”
Nyiransabimana akomeza avuga ko yatoye ahereye ku byo yumva bishoboka umukandida runaka ashobora kubageaho, kuko ngo adashobora gutora umukandida wabasezeranyije ibintu abona atazageraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu muryango wa Nyiransabimana hatoye abantu bane ni ukuvuga nyina na bakuru be babiri.
Kuri site y’itora ya Maya II hatoreye abaturage 1981, abasaga 62% bari bamaze gutora kugeza saa Mbiri n’iminota 47 za mu gitondo, nkuko Ndayisaba Theogene ukuriye iyi site yabitangaje. Muri aka kagari hari amasite abiri yabereyeho icyo gikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *