Diamond Platnumz amaze igihe agaragaje ko afite gahunda yo kugura indege ye bwite, none nyuma yo kubigeraho arashaka no gutunga sosiyete y’indege.
Gahunda yo kugura indege ye bwite yashyizwe ahagaragara hagati muri 2021.
Muri kiriya gihe, manager we, Sallam SK, yahatiwe kwemeza ko koko uyu muhanzi umaze kuba icyamamare ku Isi afite gahunda yo kugura indege ye bwite atari ibintu byo gukabya.
Ni nyuma y’uko uwahoze ari umwe mu bakozi ba Diamond atangaje ko iyo mishinga ye ari ibikabyo bigamije gutuma akomeza gukurikiranwa gusa.
Avugana na Wasafi FM hagati mu 2021, manager wa Diamond, Sallam SK, yabisobanuye agira ati “ Nitugira indege igomba no gufatwa mu buryo bwa business kuri ubu turi mu biganiro n’ibigo bizayikodesha…ntabwo izaba gusa iya Diamonds yo kugendamo. Kugeza uyu munsi iyi migambi igeze kuri 80% …”
Yakomeje avuga ati “ Indege izaba yabonetse muri Kanama abayobozi b’iby’indege nibaduha uburenganzira. Ni indege y’imyanya 13. Si ngombwa kugura indege cash, ushobora kubona inguzanyo.”
Nyuma muri Gicurasi 2022, Diamond yagaragaje amafoto y’imodoka y’inzozi yifuzaga yari amaze kwibikaho yo mu bwoko bwa Rolls Royce, arenzaho ko muri uyu mwaka agomba no kugira indege ye bwite.
Ati “ Twaguze Rolls Royce ya 2021 ya zero kilometre..kandi tugiye kugura indege bwite uyu mwaka!!! Icyo ni igisobanuro cyo kugira management nziza! Ni isabukuru ya manager wanjye Sallam kandi turatarama bikomeye kuri Upepo Garden iri joro!!”
Nyuma y’aho rero amaze kwibikaho indege yavugaga, kuri ubu Diamond afite izindi nzozi zirenzeho zo kugira sosiyete ye y’indege aho kugira indege imwe bwite.
Ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesha Nairobian ikomeza ivuga, Diamond yavuganye n’ibinyamakuru bitandukanye, ari nabwo yahishuye ko ateganya gutunga no gutangiza sosiyete ye yo gutwara abantu mu ndege.
Ubusanzwe gutangiza sosiyete itwara abantu mu ndege ntabwo ari ibintu byoroshye kuko bisaba ubunararibonye, igihe, amafaranga no kumenya gufata ibyemezo muri business.
Nairobian iti “reka twizere ko Nasib na management ye bafite business plan ikomeye kuri iyi ntambwe itoroshye bateganya gutera.”


