Gen. Muhoozi Kainerugaba yemeje ko azaba Perezida wa Uganda nyuma ya se, Yoweri Museveni .
“Nzaba Perezida wa Uganda nyuma ya data,” ibi byatangajwe na Gen. Muhoozi abinyujije kuri konti ye ya twitter mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane.
Yongeyeho ati “Abo barwanya ukuri bazatenguhwa cyane”
Uyu mujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, ntiyavuze niba azategereza ko se ajya mu zabukuru nk’uko tubikesha Chimpreports.
Ni mu gihe Museveni ataragaragaza na rimwe ibimenyetso byo kuva ku butegetsi nyuma yo kuyobora Uganda kuva mu 1986.
Muhoozi ariko avuga ko yiteguye gushyira Uganda ku murongo no kuyihesha ikuzo “nk’uko Imana iteka yifuje ko yaba”.
Ntabwo ari ubwa mbere Gen. Muhozi atangaje ku mugaragaro ko ahanze amaso intebe y’umukuru w’igihugu.
Muri Gicurasi 2022, ubwo yizihizaga sabukuru ye y’imyaka 48, nabwo Muhoozi yakomoje ku kuyobora Uganda ndetse abamushyigikiye kuva ubwo batangira kwemeza ko bifuza ko azakorera se mu ngata.
Yavuze kandi ko urungano rushaje rwayoboye Uganda kuva mu 1986 rugomba kwitegura kubererekera urubyiruko rugafata ibibazo by’igihugu mu biganza byarwo.
Icyo gihe yagize ati “ Mu 2016, izaba ibaye imyaka 40 abantu bakuze bayoboye. Ibyo bizahinuka,”
Hagati aho, mu gihe Muhoozi akiri umusirikare w’igihugu, ntabwo yemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu kugeza igihe azaba yasezeye mu gisirikare.
Abayobozi bakuru mu ishyaka NRM, riri ku butegetsi, bo bari gusaba Museveni ko yazongera akiyamamaza, ariko we abasaba kwibanda ku guhindura imibereho y’abaturage


