Ofisiye wa FARDC yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwica uwahoze ari umugore we

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare muri Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa Gatatu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu, umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant  nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari umugore we, babyaranye kane, amurashe.

Ni icyaha cyakorewe I Bunia, aho mu kuruca abacamanza banambuye uyu musirikare amapeti, rukanamwirukana mu ngabo za Congo. Umwunganizi we akaba asanga ntacyo yarenzaho ku gihano cyahawe umukiriya we.

Bivugwa ko mu ijoro ryari ryabanje ahagana saa tatu, ari bwo Sous-Lieutenant Mulongo Kitobo, yageze aho uwahoze ari umugore we yabaga, mu gace ka Ngenzi, ku muhanda wa Brazza.

Umucamanza, Capt. Alain Badibanga, avuga ko uyu musirikare yahise aruhukira mu cyumba cyari kirimo uwahoze ari umugore we, aho ngo yakoresheje imbunda ya Ak-47 yari afite aramurasa. Umugore yahise apfa ako kanya nyuma yo kuraswa amasasu agera ku munani.

Uyu musirikare yaje gufatwa nyuma n’abasirikare bagenzi be bamusanze muri parikingi ku isoko rikuru rya Bunia. Aha ngo akaba yarageragezaga gutoroka nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Ako kanya yahise ashyikirizwa urukiko ruramuburanisha runamukatira igihano nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, kurenga ku mahame ya gisirikare no kwangiza amasasu. Urukiko rwanamwambuye amapeti rumwirukana mu gisirikare.

Umuryango wabuze uwawo wo urasaba ko wahabwa indishyi y’amadolari 300,000 y’Abanyamerika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *