Mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hari gutegurwa amatora y’umukuru w’igihugu, aho abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rishaka ko Perezida Kabila yiyamamariza indi manda, ibintu byanateje umutekano mucye muri iki gihugu, umuryango w’Abibumbye wasabye ko mu rwego rwo guhosha imvururu ziri muri iki gihugu hashirwaho inzibacyuho bityo amatora akazakorwa nta muyobozi uri ku butegetsi.
[ad id=”44145″]
Ni mu nama yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 12 Ugushyngo 2016, yari igizwe n’abakuru b’ibihugu 15 biri muri uyu muryango, ubwo basuraga perezida Joseph kabila mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo imvururu ziri muri iki gihugu zihoshe.
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Kongo Franà§ois Delattre yagize ati”turi kurebera hamwe icyatuma abaturage bongera kugira agahenge. Niyo mpamvu dusanga hari hakwiye inzibacyuho hanyuma n’ibindi bizakorwa nyuma bigakorwa leta ya kongo iri mu nzibacyuho.”
[ad id=”44145″]
Iri tsinda riri mu nama izamara iminsi 3 mu gihugu cya kongo ryasabye ko iyi leta yareba uko ikemura ibibazo biri kuyirangwamo guhera mu myaka yashize, akenshi byibasira abaturage batanabigizemo uruhare bikarangira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


