Opinion: Amayeri y’u Bufaransa mu kwigarurira agace u Rwanda ruherereyemo- Igice cya I

Sangiza iyi nkuru

Perezida Francois Mitterand yapfanye agahinda ko kubona uwo yitaga umwana we [Habyarimana Juvénal] ahanurwa mu ndege ariko n’ imfubyi yasize zikamburwa igihugu.

Ibyo byatumye uyu mukambwe, Mitterand asiga apanze urugamba rwa politiki rukomeye ku buryo imfubyi za Habyarimana zazongera kwigarurira igihugu zambuwe nk’ uko Mitterand yavugaga ko FPR/Inkontanyi yabaciye mu rihumye…

U Bufaransa bwakoresheje Tanzania

Perezida Juvenal Habyalimana akiriho ndetse akimara no gutabaruka, perezida Mitterand yahisemo kwegerana na Ali Hassan Mwinyi wa Tanzania kuko ntabwo yumvikanaga na Yoweri Museveni wa Uganda kuko yamufataga nk’ inshuti magara y’ Inkontanyi.

Mu nyandiko zitandukanye za Perezida Mitterand ubwo yategekaga u Bufaransa hagati ya 1981 na 1995, yagiye atunga agatoki Museveni avuga ko afite intego yo gusenya ikitwa repubulika muri Afurika akimika ingoma ya cyami.

Ariko ku rundi ruhande, Mitterand agashinja Museveni kuba ari icyitso cya Comon Wealth mu karere ndetse ko anafite umugambi wo kwimika ururimi rw’ Icyongereza, Igifaransa kigahambirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Byumvikane ko FPR/Inkontanyi ikimara gufata igihugu muri 1994, Mitterand yari ahangayikishijwe n’ inyungu z’ u Bufaransa zari mu karere dore ko ariho zagezurwaga.

Mu ntangiriro, abanyapolitiki b’ u Bufaransa batangiye kwibanda kuri Tanzania bavugaga ko bifuza kugirana ubutwererane n’ ubucuruzi n’ iki gihugu gikize ku mabuye y’ agaciro.

Alli Hassan Mwinyi yarifashe kuko ntiyashatse kumvira Abafaransa batifurizaga u Rwanda amahoro kuko n’ ubushuti bwabo bwari burangiriye ku miryango y’ abari bagize AKAZU.

Abarepubulikano Jacques Chirac na Nicolas Sarkozy bagisimbura Mitterand ku butegetsi ntibigeze bakurikiza inyurabwenge ye kuko batari bahuje umuryango wa politiki ahubwo Francois Hollande niwe washatse gukomeza umurongo wa Mitterand ariko ntiyabishobora kuko n’ ingoma ye yaranzwe n’ intege nke.

Ibitekerezo bya Hollande nk’ uko yabirazwe na Mitterand, niwe wasabye ko amadosiye yose agaragaza uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi yateshwa agaciro.

Francois Hollande yakoze iyo bwabaga ahuza Perezida Pierre Nkurunziza w’i Burundi na Jakaya Kikwete wa Tanzania abumvisha ko u Rwanda ari umwanzi wabo.

Ibi ntibyaje kubyara umusaruro kuko Hollande na Kikwete baje guhuza neza manda zabo zigeze ku musozo ku buryo imigambi yabaye amasigaracyicaro.

U Bufaransa mu Burundi

Ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yajyaga ku butegetsi mu Burundi biciye mu nzira ya Demokarasi, yari afitanye umubano mwiza n’ u Rwanda ndetse no mu muhango w’ irahira rye, Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda ni we mukuru w’ igihugu wenyine wagiye kumushyigikira.

Nyuma y’ imyaka myinshi ibi bihugu bibanye neza, umwuka mubi uje, u Bufaransa bwabaye ubwa mbere mu gushyigikira ko abarwanyi ba FDLR yarwaniraga mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa bafatanya n’ igisirikare cya Leta y’ u Burundi mu gutera u Rwanda.

Kubura u Rwanda byatumye u Bufaransa burwara

Nyuma yo gutakaza u Rwanda ku rutonde rw’ ibihugu byagenderaga ku matwara n’ amategeko y’ u Bufaransa, iki gihugu cyakomeje gishakisha inzira zose zishoboka kugirango gisubirane ijambo mu Karere k’ Ibiyaga Bigari.

Mu gihe Francois Miterrand yari afitanye imikorere myiza na Leta ya Juvenal Habyarimana , u Bufaransa bwari bufite amahirwe menshi yo kuba bwagenzura inyungu zabwo ziri mu Biyaga Bigairi.

Iyi nkuru tuzayikomeza mu gice cya II
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *