Opinion : U Rwanda rwatoye neza mu kwifata gushyigikira Donald Trump

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho u Rwanda rugaragara mu bihugu 35 byifashe bikirinda kugira aho bibogamira mu gushyigikira cyangwa kwamagana icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze za Amerika , Donald Trump cyo kwimurira ambasade y’ igihugu cye muri Yerusalemu , abatari bacye basanga iki gihugu cy’ igihangange cyasebye.

Umusesenguzi muri politiki ndetse no mu bijyanye n’ umubano mpuzamahanga, Dr. Christopher Kayumba, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Bwiza.com,yatangaje ko kuba Donald Trump yarafashe ingamba zemeza ko Yerusalemu ihinduka umurwa mukuru wa Isirayeli nta gitangaza kirimo.

Yagize ati” Igitangaza kirimo hano ni uko icyo cyemezo cya Trump cyatewe utwatsi muri Loni mu maso y’ ibihugu yita ko ari bito ndetse bitanafite imbaraga , ku giti cyanjye nsanga rero USA yatakaje imbaraga , yanasebye cyane….
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku kibazo kijyanye ni uko nta ngaruka byagira ku Rwanda kuko narwo ruri mu bihugu byifashe mu gihe Donald Trump yari yatangaje ko ibihugu bizamutererana nawe azabigenza uko, Dr Kayumba yagize ati” u Rwanda rwatoye neza cyane kuko diplomasi ishobora kubisobanura”.

4781ABF900000578 5202459 image a 13 1513880099115
Uko ibihugu byatoye

Kuri iyi ngingo, Dr. Kayumba yasobanuye ko Perezida Trump ajya gufata iki cyemezo atagishije inama u Rwanda , ngo ahubwo kimwe n’ ibindi bihugu 35, u Rwanda rwanze kwiteranya burundu n’ Abarabu ariko na none ibihugu byose byanze gutora n’ ibyifashe byerekanye ko byigenga ndetse ko bitari no ku ngoyi.

Ati “ Ibi byabaye kuri Trump mbigereranya n’umukire witabiriye ubukwe bw’ abantu bashyingiranye mu birori hagati akahaguruka afata ijambo akabwira ba nyir’ ubwite ko yishimiye ubukwe bwabo kuko ari bwiza maze akababwira ko agiye kubaha amafaranga bakoresheje ayakubye inshuro ebyiri ariko akabasaba kuvuga ko ubukwe butabaye bikarangira banyir’ ubukwe bamwirukana banamwamaganira kure”.

Muri iri sesengura, Dr. Kayumba yerekanye uburyo Donald Trump yifuje ko umurwa wa Yerusalemu unyagwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’ agatsiko k’ abaporoso bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazwi nka Evangelical Churches.

Ku musozo, avuga ko mu mateka y’ Umujyi wa Yerusalemu wahoze utuyemo amadini yose ndetse n’ abantu bose.
151 member nations un vote against israel trump jerusalem capital nteb

Mbere y’uko amatora yo kuri uyu wa kane, itariki 21 Ukuboza muri Loni ku gushyigikira cyangwa kwamagana icyemezo cya perezida Trump kuri Yerusalemu, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe muri uyu muryango, Nikki Haley yari yabanje kuburira amahanga avuga ko igihugu cye kizazirikana uyu munsi mu minsi iri imbere ubwo kizaba gisabwa gutanga umusanzu w’umurengera.

Ni mu gihe perezida Donald Trump nawe kuwa Gatatu yari yavuze ko ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye bitwara Amerika za miliyoni amagana z’amadolari ndetse na za miliyari akaba atiyumvishaga uko ibi bihugu byarwanya icyemezo cye.

Icyo gihe yagize ati: “Bafata miliyoni magana ndetse na za miliyari z’amadolari, none ngo batore baturwanya, sawa, turi gukurikira ayo matora. Bareke batore baturwanya. Tuzazigama byinshi. Ntacyo bitubwiye.”

587497263
Bimwe mu bihugu bitashyigikiye Amerika byakiraga akayabo k’amadolari y’Abanyamerika

Ibi ariko ntibyabujije ibihugu nka Afghanistan, Irak, Misiri cyangwa Jordan bisanzwe bihabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika inkunga ibarirwa muri za miliyari z’amadolari, kwamagana icyemezo perezida Trump yafashe kuri Yerusalemu yemeza ko ari umurwa mukuru wa Israel.

Usibye ibihugu 35 byifashe birimo u Rwanda, ibindi 9 byashyigikiye Amerika, mu gihe ibyinshi, 128 byanze kuyishyigikira.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *