Oprah Uwoya kuri ubu utwite inda y’umuraperi wo muri tanzaniya Dogo Janja yatunguwe na nyina uvuga ko uwo Dogo Janja atamuzi uwo azi ari katawuki uherutse kwitaba imana nyamara magingo aya Oprah yarahise ashaka undi mugabo kugeza ubu utaremerwa na nyina.
Kuva Ndikumana Katauti yitabiye imana umwka ushize nyina wa UwoyaNaima Uwoya ntiyahwemye kugaragaza ko atewe ikiniga ndetse nagahinda kadashira ko kubura umukwe we yakundaga urwakadasohoka ndetse yitabye imana yaratandukanye na Oprah ndetse batabanye neza cyane ko yasabaga umugore we kumwereka umwana umwe rukumbi bafitanye akabyanga ndetse akanga ko anamusuhuza ibintu Katauti yagagaje ko bitamushimishije
Naima Uwoya aganira n’itangazamakuru yahamije ko atazi uwo Janja kuko atigeze ataha ubukwe bwabo kuko atatumiwe muri ubwo bukwe kugeza magingo aya aracyahamya ko nta mukwe afite kuko uwo yarazi nk’umukwe we yagiye ku mwishyingurira.
Naima Uwoya ati “Icyo nzi ni uko Irene ari umupfakazi, umugabo we tuzi ni uriya wamaze kuva kuri iyi si. Nzi neza ni uko ibijyanye no kurongora cyangwa kurongorwa, ababyeyi babigaragaramo kuva ku itangiriro kugera ku iherezo, nka kumwe byagenze ku mukwe wacu.”
Icyakoze yatangaje ko atakwivanga mu buzima bw’umukobwa we kuko azi neza ko akuze bihagije ibyo akora abizi neza bityo ko agomba kumureka akabaho ubuzima yifuza.
Ibisa n’amakimbirane yatangiye mu muryango wo kwa Oprah nyuma yaho uwahoze ari umugabo we yitabye imana agahita akora ubukwe n’umuraperi wo muri Tanzaniya Janja bwagizwe ibanga rikomeye.
Witty@bwiza.com


