Perezida Paul Kagame yatanze icyifuzo cy’uko abakinnyi b’abanyafurika bafite impano y’umupira w’amaguru batajya bajya gukina ahandi, mu rwego rwo kuzamura urwego rwa ruhago yo kuri uyu uyu mugabane.
Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Kabiri, ubwo we n’umwami Mohammed VI wa Maroc bahabwaga igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”.
Ni igihembo bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo.
Umuhango wo kukibashyikiriza wabereye muri Kigali Serena Hotel.
Minisitiri w’Uburezi na Siporo wa Maroc, Chakib Benmoussa ni we wakiriye kiriya gihembo mu izina ry’umwami Mohammed VI.
Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye abanya-Maroc nyuma y’uko ikipe y’Igihugu cyabo yanditse amateka yo kuba iya mbere yo ku mugabane wa Afurika yashoboye kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.
Ni umuhigo Les Lions de l’Atlas yesheje mu mwaka ushize, ubwo yari mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko umupira w’amaguru ari yo siporo ikunzwe na benshi kurusha izindi ku Isi.
Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi zawo, gusa kugira ngo uyu mugabane ubashe kuwuteramo imbere bikaba bikenewe ko abakinnyi bawukomokamo batajya bajya gukina ahandi; by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi ahari amakipe menshi abakinisha.
Yagize ati: “Umugabane wa Afurika nta wukwiye gushidikanya ko ufite impano, ariko abakinnyi bacu beza kurusha abandi buri gihe ntibakwiye gukenera kujya hanze gutakarizayo ubushobozi bwabo bwuzuye.”
“Simvuze ko abafite amahirwe buno batagenda, gusa ndavuga ko dukwiye gukorera hamwe kugira ngo ibibajyana hanze hariya babashe kubigeraho bari hano. Iyo ni yo mpamvu muri Afurika akazi gakomeje gukorwa na CAF na FIFA.”
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’izi mpuzamashyirahamwe, avuga ko akazi zikomeje gukora ari ingenzi cyane.
Umuhango wo gutanga kiriya gihembo kandi witabiriwe n’abanyabigwi batandukanye nk’abanya-Caméroun Samuel Eto’o, Jeremy Njitap Fotso na Pierre Achille Webo Kouamo.
Hari kandi abarimo Asamoah Gyan wahoze ari Kapiteni wa Black Stars ya Ghana.
Aba cyo kimwe na bagenzi babo benshi, Perezida Paul Kagame yabashimiye ku bw’umusanzu batanze, ababwira ko ari ab’icyitegererezo ku Banyafurika bakiri bato ndetse no ku Isi hose.
Aba banyabigwi Umukuru w’Igihugu kandi yabasabye gukomeza gusangiza abakiri bato ubunararibonye bafite, by’umwihariko bakabatoza ikinyabupfura no kwita ku nshingano zabo haba mu kibuga no hanze yacyo.


