Padiri Nahimana Thomas yashyize hanze ‘ifoto y’umuhuro’ we na Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, yashyize hanze ifoto yemeza ko ari iy’umuhuro aheruka kugirana na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro z’iku kwezi ni bwo uyu mupadiri uba mu huhungiro mu Bufaransa nyuma yo kwirukanwa muri Kiliziya gatolika yatangaje ko yahuye na Tshisekedi bakagirana ibiganiro.

Ni amakuru yafashwe nko gushyushya inkuru nk’uko Nahimana asanzwe abigenza kugira ngo yibonere ‘views’ zo kuri YouTube, ndetse Prof Charles Kambanda usanzwe ari umuvugizi w’Ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda amushyiriraho intego ya $20,000 mu gihe yaba yerekanye igihamya cy’uko yahuye koko na Perezida wa RDC.

Nahimana yashyize hanze iriya foto, mu rwego rwo guca impaka z’abatarizeye ibyo yabatangarije.

Muri iyi foto agaragara yicaranye na Tshisekedi, imbere yabo hateretse amacupa y’amazi akorwa n’uruganda rwa SPA rwo mu Bubiligi.

Uyu mugabo yahuye na Tshisekedi yiyongera ku bandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batandukanye batlrangajwe imbere na Eugène Gasana bahuriye i Kinshasa na New York mu minsi ishize.

Ni imihuro abakurikiranira hafi iby’u Rwanda na RDC bahuriza ku kuba Tshisekedi akomeje kwiyegereza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza umugambi amaranye igihe wo kubukuraho.

Nahimana ubwo yatangazaga ko yahuye n’uyu Perezida wa RDC yatangaje ko yamwijeje gukora ibishoboka byose, ubutegetsi buyoboye u Rwanda kuri ubu bukavaho.

Yagize ati: “Tshisekedi yari akeneye kumenya aho tugeze twubaka ingufu za opozisiyo zafasha mu guhindura buriya butegetsi. Ngo ’Abanyarwanda buriya butegetsi bwanyu bumeze kuriya muzabukoraho iki, murabibona gute’. Ku ngufu za politiki zahindura ubutegetsi mu Rwanda, ntabwo yanyoroheye.”

Ni Tshisekedi by’umwihariko mu mwaka ushize weruye ko yifuza gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko mu mpera z’umwaka wa 2022 yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Kugeza ubu ntibirasobanuka neza aho Tshisekedi yaba yarahuriye na Nahimana, gusa ibimenyetso byinshi birerekana ko ari i Brussels mu Bubiligi, aho Tshisekedi yakomereje gahunda ze mu mpera za Nzeri 2023 nyuma yo kuva mu nteko rusange ya 78 ya Loni yabereye i New York.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Padiri Nahimana Thomas yashyize hanze ‘ifoto y’umuhuro’ we na Tshisekedi
    Ndibutsa uyu mupadili ko Yezu avuga ko akorera,amubuza kujya muli politike,ahubwo agakora umurimo Yezu yasabye buli mukristu nyakuli wo kubwiriza abantu ijambo ry’imana ribabuza kwivanga mu by’isi.
    Nta na rimwe Yezu cyangwa Abigishwa be bahanganye na Pilato cyangwa Herodi.Ahubwo birirwaga mu nzira babwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Nta n’ubwo batumizaga abayobozi ngo babasengere.Abakristu nyakuli,bitwara nkuko Yezu n’Abigishwa be bitwaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *