large_Getty_Images_2270262899_jpg_317cea29b6

Pakistan: Ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byakubise igihwereye

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, avuga ko igihugu cye na Iran byananiwe kugera ku masezerano nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari byitezweho byinshi byabereye i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan.

Mbere yo kurira indege ya Air Force 2 ngo asubire muri Amerika, Vance yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko Irani yahisemo “kutemera ingingo zacu”, yongeraho ko Amerika icyeneye kubona “ukwiyemeza kw’ibanze” ku ruhande rwa Irani kujyanye no kudakora intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yavuze ko ibyo biganiro byari “byimbitse”, ndetse yasabye Amerika kwirinda “gusaba ibintu birenze urugero kandi binyuranyije n’amategeko”.

Ibyo biganiro amaso ku maso by’impande zombi byanditse amateka nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Vance yagize ati: “Twagiranye ibiganiro byinshi bifatika n’Abanya-Irani, iyo ni yo nkuru nziza. Inkuru mbi ni uko tutageze ku masezerano kandi ntekereza ko iyo ari inkuru mbi kuri Irani cyane kurusha uko ari inkuru mbi kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

“Icyabaye gusa ni uko tutashoboye kugera aho Abanya-Irani bari kugira ubushake bwo kwemera ingingo zacu.”

Mu kuvuga ku muvuno w’Amerika muri ibyo biganiro, Vance yabwiye abanyamakuru ati: “Ntekereza ko twari abantu boroshya cyane, twari abantu bemeraga cyane [iby’urundi ruhande].”

Yanavuze ko muri ibyo biganiro yavuganye na Perezida w’Amerika Donald Trump inshuro nyinshi. Ati: “Sinzi inshuro twavuganye na we, nk’esheshatu, izirenga 10 mu masaha 21 ashize.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *