Pakistan: Urukiko rw’Ikirenga rweguje Minisitiri w’Intebe Nawaz Sharif

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ikirenga muri Pakistan rwafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe, Nawaz Sharif rutegeka ko ahita ahagarika imirimo ye nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe watangaje ko Sharif yemeye kwegura.

Icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe, Nawaz Sharif kije gikurikira iperereza ryakozwe ku bukire bw’umuryango we ryatangajwe mu mwaka wa 2015 mu cyiswe Panama Papers.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iryo perereza ryasanze hari isano hagati ya Bwana Sharif n’abana be ku mafaranga abitswe mu masosiyete yo hanze muri gahunda yo kutariha imisoro. Ibintu Sharif yakomeje guhakana avuga ko we nta kibi yakoze.

Abacamanza batanu bo mu rukiko rw’ikirenga bemeje bose nta n’umwe uvuyemo icyo cyemezo cyo kwaka ububasha Bwana Sharif. Icyumba cy’urukiko cyo mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, cyari cyakubise cyuzuye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umutekano wari wakajijwe mu rwa mukuru, abasirikare n’abapolisi babarirwa mu bihumbi mirongo bacunze umutekano.
FBAFAB64 296C 4719 81C8 583E83391354 w650 r0 s

Ejaz Afzal Khan, umwe mu bacamanza, yavuze ko Bwana Sharif atari umuntu “wemerewe n’amategeko kuvugisha ukuri mu nteko ishinga amategeko”.

Chaudhry Nisar Ali Khan, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Pakistan, yari yigeze kugira inama Bwana Sharif yo kwemera icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa Gatanu.

Urukiko rw’ikirenga rwa Pakistan rwasabye ko abantu benshi barimo na Bwana Sharif, umukobwa we Maryam n’umugabo we Safdar, Minisitiri w’imari Ishaq Dar n’abandi, bose badakurikiranwaho icyaha cya ruswa.
75A89C00 BBDE 499E 83EE 83654DCE4D2F w650 r0 s

Iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyatumye mu gihugu hose haba ibirori byari biyobowe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Tehreek-e-Insaf ry’icyamamare mu mukino wa cricket, Imran Khan.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *