Panama: Umukardinali amaze iminsi aburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Kardinali Jose Luis Lacunza yaburiwe irengero mu burengerazuba bw’igihugu kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru nkuko byatangajwe n’Ibiro by’ubushinjacyaha mu gihugu cya Panama byavuze ko byatangije iperereza ku ibura rye .

Mu itangazo diyosesi y’umujyi wa David yayoboraga, yemeje ku mugaragaro ko batazi irengero rye. Uyumukambwe w’imyaka 79, yagaragaye bwa nyuma mu ruhame yinjira mu modoka mu mujyi wa David uri mu birometero 400 uvuye mu murwa mukuru Panama City.

Umushinjacyaha Javier Caraballo yavuze ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’uyu mukoziw’Imana. Yavuze ko batangiye iperereza ko kandi bagiye kohereza abandi bagenzacyaha gufasha gukora iperereza nk’uko tubikesha VOA.

Kardinali Lacunza yavukiye muri Espagne. Yabaye musenyeri mu 1986, agirwa Kardinali na Papa Fransisko mu 2015. Ni we Kardinali rukumbi Panama ifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *