Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Francis yahisemo ahantu azashyingurwa hatari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero ahashyinguye abandi bamubanjirije nk’uko yabihishuye mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu ushize.
Papa Francis uzuzuza imyaka 87 ku Cyumweru, mu kiganiro na Televisa’s N+ yo muri Mexique, yagize ati “Umwanya wamaze gutegurwa. Ndashaka gushyingurwa muri Santa Maria Maggiore.”
Muri icyo kiganiro kandi, yatangaje ko ateganya gusura u Bubiligi mu 2024, kandi yizera ko azasura igihugu yavukiyemo cya Argentine na Polynesia.
Icyemezo cya Francis gisobanuye ko azaba abaye Papa wa mbere ushyinguwe hanze ya Vatikani mu myaka irenga 100.
Uwa nyuma uheruka kwanga gushyingurwa mu irimbi rya Kiliziya ya Mutagatifu Petero ni Papa Leo XIII, wapfuye mu 1903. Ibisigazwa bye biri muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Lateran i Roma.
Santa Maria Maggiore ni imwe muri bazilika enye za Papa i Roma, kandi ni imwe mu zo Papa Francis yavuze ko yumva afitanye nay o “isano idasanzwe”.
Yakundaga kujyayo ku Cyumweru ubwo yasuraga Roma mbere yo kuba Papa. Kuva yatorwa mu 2013, asengerayo mbere na nyuma yo gufata urugendo, ndetse ni na ho yasengeye nyuma yo kubagwa mu minsi ishize.
Nk’uko ibitangazamakuru by’i Vatikani bibitangaza ngo Abapapa barindwi bashyinguwe muri iriya bazilika mbere.


