Kuva ku ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga, Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko, azaba ari mu ruzinduko mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku itariki ya 2 Nyakanga, saa tatu n’igice za mu gitondo, Papa azerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Roma-Fiumicino, aho azuririra indege izagwa i Kinshasa saa kumi z’umugoroba. Hateganijwe imihango yo kumuha ikaze ku mugaragaro n’umuhango wo kumwakira muri perezidansi (Palais de la Nation).
Ku wa Gatandatu, itariki ya 2 Nyakanga, Papa azahura na Perezida wa Repubulika saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (17h45) hanyuma ahure n’abandi byobozi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo mu busitani bwa Palais de la Nation.
Papa azarangiza umunsi we saa moya na 15 z’umugoroba hamwe n’inama yihariye azagirana n’abanyamuryango ba “compagnie de Jésus” kuri ambasade ya Vatican i Kinshasa nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Ku Cyumweru, itariki ya 3 Nyakanga, Papa azayobora misa izabera ku kibuga cy’indege cya Ndolo. Kuri uwo munsi kandi, Papa azahura nimugoroba n’abepiskopi, abapadiri, ababikira, abanyamadini n’abanyaseminari kuri Katedrali ya Notre-Dame du Congo.
Ku wa Mbere, itariki ya 4 Nyakanga, saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo, Papa azahaguruka yerekeza i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, akazagera ku mupaka w’u Rwanda aho biteganyijwe ko azahagera saa yine na cumi n’itanu (10h15).
Kuri uwo wa mbere, itariki ya 4 Nyakanga, azayobora misa mu nkambi ya Kibumba.
Azahita asura abagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi muri Beni mu kigo cyabakiriye i Goma kandi azahaguruka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba yerekeza i Kinshasa mbere yo gusoza uruzinduko rwe.
Mbere yo kurangiza uruzinduko rwe rwose, Papa azahura ku wa Kabiri, itariki 5 Nyakanga saa 8:40 za mu gitondo, n’urubyiruko kuri Stade de martyrs, hanyuma hakurikireho umuhango wo kumusezera saa yine n’iminota icumi ku Kibuga Mpuzamahanga cya N’djili aho Papa azava yerekeza i Juba muri Sudani y’Epfo.


