Kuri uyu wa Gatatu, ubutabera bw’u Bufaransa bwohereje uwahoze ari liyetona koloneli mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR), Cyprien Kayumba, mu rukiko rwihariye rw’i Paris, akurikiranweho gutanga intwaro zakoreshejwe mu gutsemba inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mugabo ugeze mu myaka 71, wakomeje kuvuga ko atari azi ko intwaro zari zigiye gukoreshwa mu bwicanyi, azaburanishwa, ku munsi utaramenyekana, kubera ubufatanyacyaha muri jenoside no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu basaga miliyoni bishwe na zimwe mu Ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe ndetse n’insoresore zo mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi kuva mu 1973 kugeza buhiritswe mu 1994.
Muri Mutarama 2025, Kayumba yari yemerewe kudakurikiranwa n’umucamanza ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu mu Rukiko rwa Paris. Ariko ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT), bwari bwasabye ko yaburanishwa, bwarajuriye.
Urugereko rw’iperereza rw’urukiko rw’ubujurire rwa Paris rero rwashyigikiye PNAT, rutesha agaciro icyemezo cyo kudakurikiranwa, nk’uko byasabwe n’Umwavoka mukuru mu kirego cye cyo ku itariki ya 14 Mutarama, AFP yashoboye kugenzura.
Rwanategetse kandi Kayumba gushyirwa mu maboko y’u bucamanza, aho atemerewe gusohoka mu gihugu.
Ubuzima bwe bwose bw’akazi, Cyprien Kayumba yabukoresheje mu Ngabo z’u Rwanda. Mu gihe cya jenoside, yari umuyobozi wa serivisi z’imari muri Minisiteri y’ingabo, ashinzwe gutumiza no gutanga intwaro.
Mu ijoro ry’igitero cyagabwe ku ndege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku itariki ya 6 Mata 1994, yitabiriye inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo yari yitabiriwe na Colonel Théoneste Bagosora, ufatwa nk ‘”nk’umucurabwenge wa jenoside”.
Ku itariki ya 19 Mata 1994, yoherejwe mu mahanga, cyane cyane mu Bufaransa, kugira ngo arebe ukuntu amasezerano yo kugura intwaro yari amaze gusinywa ariko agahagarikwa, yakubahirizwa.
Mu iperereza, Cyprien Kayumba yavuze ko yasohozaga amabwiriza ya Minisitiri w’ingabo, ko atari we wari ushinzwe gukwirakwiza intwaro, kandi ko atari azi ko zishobora kuzagera mu maboko y’interahamwe cyangwa ko ingabo ubwazo zagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ibintu bitemerwa n’umushinjacyaha mukuru.
Kugeza ubu, Abanyarwanda umunani bamaze gukatirwa mu Bufaransa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa ku nshuro ya 32.


