Paris: Ubutabera ntibuzakurikirana Ingabo z’u Bufaransa zivugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje gukemura ibibazo bikomeye bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bwafashe icyemezo cyo kutazakurikirana Igisirikare cy’u Bufaransa mu iperereza ku bijyanye n’uko ingabo z’Abafaransa ntacyo zakoze mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994 .

Nyuma y’imyaka 17 hafunguwe iperereza ry’ubucamanza, n’imyaka ine nyuma y’isozwa ryaryo, abacamanza babiri bashinzwe iperereza mu rukiko rw’i Paris bashyize umukono ku cyemezo cyo kutazakurikirana abasirikare b’u Bufaransa ku ya 1 Nzeri, nk’uko AFP yabimenye kuri wa Gatatu ushize ibibwiwe n’abantu begereye iyi dosiye.

Muri iyi dosiye, amashyirahamwe Survie, Ibuka, FIDH n’abarokokeye mu Bisesero batandatu, bashinje ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise “ubufatanyacyaha muri jenoside” kubera ko, nk’uko babitangaje, batereranye iminsi itatu impunzi z’abatutsi zari zahungiye mu misozi ya Bisesero, mu burengerazuba bw’igihugu, zirabareka baricwa abagera muri magana bahasiga ubuzima kuva ku ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.

Ariko abacamanza bashinzwe iperereza bavuga ko batabashije kubona uruhare rutaziguye rw’ingabo z’u Bufaransa mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero cyangwa ubufatanyacyaha ubwo ari bwo bwose binyuze mu gufasha abakoraga jenoside cyangwa ubufatanyacyaha mu kwifata kw’abasirikare b’Abafaransa ku misozi ya Bisesero , ” nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha wa Paris, Laure Beccuau, mu itangazo rye.

Iki cyemezo cyari kitezwe kubera ko nta n’umwe mu basirikare bakuru batanu babigizemo uruhare wari wakurikiranwa nyuma y’iperereza ryasojwe muri Nyakanga 2018, intambwe yari ikenewe mbere yo gutekereza urubanza rushoboka.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye muri Gicurasi 2021 kutazakurikirana ingabo z’u Bufaransa muri iyi dosiye ikomeye, bugaragaza impaka zishingiye ku mateka ku ntego z’ubutumwa bwa Turquoise, bwoherejwe mu Rwanda bihawe umugisha n’Umuryango w’Abibumbye.

“Iyi non-lieu (kutazakurikirana abavugwa muri dosiye) birumvikana rwose, byari byitezwe kuva mu myaka myinshi”, ibi byatangajwe na Me Pierre-Olivier Lambert avugana na AFP, umunyamategeko wunganira abasirikare bakuru batatu, barimo uwari umuyobozi wa Turquoise, Gen. Jean-Claude Lafourcade.

“Iperereza ryitondewe ryerekanye ko abayobozi b’ingabo za Operation Turquoise basohoje inshingano zabo hamwe n’ubumuntu, ubutwari no kutabogama”, uyu ni Me Lambert, uvuga ko “igihe kigeze kugira ngo ubutabera bw’u Bufaransa bwemere neza imitrere itagira icyasha y’ubutumwa bwakozwe n’abasirikare b’Abafaransa mu Rwanda mu 1994.

Kuri Me Emmanuel Bidanda, wunganira Colonel Jacques Rosier, wari ukuriye ibikorwa bidasanzwe mu Bisesero, ngo “baranyuzwe cyane”.

Yaramukije agira ati: “Mu Iperereza rimaze imyaka 17 rikomeje hamwe n’abacamanza bashinzwe iperereza basimburanye, abakiriya bacu bahanaguweho icyaha kandi ingabo z’u Bufaransa ntizagize uruhare muri jenoside cyangwa mu byaha byibasiye inyokomuntu”.

Me Patrick Baudouin wunganira FIDH afatanyije na Me Clémence Bectarte, yavuze ko “yababajwe cyane n’iki cyemezo cyo gusiba uru rubanza nyuma y’imyaka myinshi y’iperereza n’ibimenyetso byakusanyijwe”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *