Pascal Nyamulinda, wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ku mpamvu avuga ko ari ze bwite.
Inkuru y’iyegura rya Pascal Nyamulinda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018, nyuma y’umwaka umwe yari amaze kuri uyu mwanya.
Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, iremeza ubwegure bwe ariko igatangaza ko itarabusuzuma.
Ku wa 17 Gashyantare 2017, nibwo Nyamulinda yari yatowe n’amajwi menshi kuba Meya w’Umujyi wa Kigali, yagaragarijwe icyizere na benshi mu bagize inama Njyanama kuva ku murenge, kugera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Nyamulinda yagiye kuri uyu mwanya yeguyeho, asimbuye Mukaruliza Monique na we wawuvuyeho yari uwumazeho umwaka umwe waburagaho iminsi mike. Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



