Ubwato bwo muri Norvege bwagabweho igitero n’inyeshyamba z’Aba-Houthi mu Nyanja Itukura

Sangiza iyi nkuru

Ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bwo muri Norvege bwarasiwe mu Nyanja Itukura n’inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko M / V Swan Atlantic, ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli, n’amavuta yo gutekesha bwarashweho, kuri uyu wa Mbere, ibisasu byinshi biturutse mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthi bugeze mu majyepfo y’Inyanja Itukura.

Uyu mutwe uterwa inkunga na Iran mu minsi ishize wijeje ko uzajya wibasira amato yose anyura mu Nyanja Itukura yerekeza ku byambu byo muri Israel mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye Abanyapalestine.

Ubu bwato bwa sosiyete Inventor Chemical Tankers yo muri Norvege, ubwato bwafashwe n’igisasu kimwe. Nta bantu bakomeretse nk’uko iyi sosiyete ibitangaza.

Umuyobozi mukuru, Oystein Elgan, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ko ikigega cy’amazi cy’ubwato cyangiritse ariko sisitemu zose z’ubwo bwato zakoraga bisanzwe.

Yavuze kandi ko Inventor Chemical Tankers nta sano ifitanye na Israel.

Iyi sosiyete yavuze ko abakozi b’ubwato bazimije inkongi y’umuriro muto yafashe ubwato. Ubwato bwari butwaye amavuta yo guteka akomoka ku bimera bwerekeza ku Kirwa cya Reunion.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe amazi mu Bwongereza mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko byibura indi nsanganya nk’iyi yabereye mu gace kegereye Icyambu cya Mokha cya Yemeni nubwo ibyo bitaremezwa.

Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuze ko ubwato bw’intambara, USS Carney, bumaze iminsi bukora irondo mu Nyanja Itukura kugira ngo buhagarike indege zitagira abadereva na misile mu mezi ashize, bwahise butabara.

Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika bwatangaje ko USS Carney yarashe indege zitagira abaderevu 14 zoherejwe n’Aba-Houthi bo muri Yemeni hejuru y’Inyanja Itukura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *