Ubwo Lt Joel Mutabazi yitabaga urukiko hamwe na bagenzi be barimo Kalisa Innocent, Karegaya Patrick wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma agahungira muri Afurika y’Epfo ari naho yiciwe, yavuzweho kuba yaragiranaga ibiganiro n’aba basirikare bagenzi be, bashinjwa kuba barashakaga kugirira nabi umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Lt Joel Mutabazi yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha yambaye impuzankano n’impeta bya gisirikare.
Hatangiye humvwa Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade ushinjwa kuba mu mitwe ya FDLR n’ishyaka RNC.
Ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi aregwa ko yari mu nama i Kampala yahuje umutwe wa RNC na FDLR mu mugambi wateguriwemo iterwa rya Gerenade Kicukiro igahitana babiri hagakomereka 46 yavuze ko atigeze amenya iby’iyo nama yabereye muri imwe mu mahoteli y’i Kampala.
Ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano aho yahinduye izina rye yagera muri Uganda akiyita Sububwa David. Nshimiyimana yavuze ko harebwa icyo amategeko abivugaho ku mpande z’ibihugu byombi.
RadioTv Flash byakurikiye iri buranisha, bitangaza ko Kalisa Innocent wari mu itsinda ririnda umukuru w’igihugu, mu rukiko yavuze ko yagiranye ibiganiro hagati ye na Lt. Joel Mutabazi, Patrick Karegeya wabaga muri Afurika y’Epfo n’abandi bigamije kugirira nabi umukuru w’igihugu, ibi byose ngo yabigiyemo kubera ubukene.
Yemeye ko yatanze ibiganiro ku itangazamakuru ryo mu mahanga agamije kwangisha amahanga ubutegetsi buriho. Ikindi kandi, Kalisa Innocent yavuze ko yitandukanije na Lt Joel Mutabazi bahuriye ku cyaha cyo kugambanira igihugu.
Imbere y’inteko iburanisha Kalisa Innocent mu marangamutima ku maso yazamuye amaboko asaba imbabazi ati “Imyaka igera kuri 6 maze muri gereza nigiyemo byinshi mumbabarire nsubire muri sosiyeti nyarwanda.”
Lt Joel Mutabazi n’abo bareganwa bagera ku icyenda bose bahuriye ku cyaha cyo kugirara nabi umukuru w’igihugu.
Uretse Lt Joel Mutabazi na Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade bahakana ibyaha baregwa abandi bose barabyemera.
Patrick Karegeya wagarutsweho mu rukiko, yahoze ari umuyobozi mu gisirikare cy’u Rwanda, yabaye umuyobozi w’ iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda. Ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande no gutoroka igisirikare.
Mu 2011 Karegeya yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 adahari, icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo aho afatanyije na bagenzi be bashize ishyaka RNC rifatwa n’umutwe w’iterabwoba rirwanya Leta y’u Rwanda bahozemo.
Karegeya Patrick wari Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda yaje kwicwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Hoteli Michelangelo Towers, ikomeye mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.


