Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda.
Yagize amajwi 98,79% , akurikirwa na Philippe Mpayimana wagize 0,73% na Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda agira 0,48%, nkuko Komisiyo y’Amatora yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, imibare idatandukanye cyane n’iyari imaze iminsi itangajwe n’iyi komisiyo.
Aya matora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda batoreye mu Rwanda n’umunsi umwe mbere yaho ku batoreye mu mahanga.

Incamake y’aya matora
Aya matora yagiye ashimwa n’indorerezi zitandukanye zayakurikiranye, nubwo bimwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi batangaje ko hanozwa ibyo kwandika abantu kuri lisiti y’itora, Amerika inenga ibijyanye no kubarura amajwi ndetse n’ibijyanye n’ibisabwa abashaka guhatanira uyu mwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa Komisiyo y’Amatora n’inzego zitandukanye mu Rwanda, aya matora yagenze neza, aba mu bwisanzure, mu mucyo kandi nta muvundo.
Perezida Kagame azayobora iyi manda ya 2017-2024
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


