Lt Gen. Kabandana ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bari ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Paul Kagame yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’Inkotanyi guhagarika jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu rugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, Maj. Gen. Paul Kagame wari uyoboye abasirikare ba RPA/Inkotanyi yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya na bo kuyihagarika ariko zirabyanga.

Lieutenant General Innocent Kabandana uri mu basirikare bakuru b’u Rwanda avuga ko byabaye tariki ya 8 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe jenoside itangiye gukorwa mu gihugu cyose.

Ibi yabisobanuriye urubyiruko rwateraniye mu gikorwa cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Kigali tariki ya 9 Mata 2023.

Lt Gen. Kabandana yavuze ko Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda amaze gupfa, jenoside yari imaze igihe itegurwa yahise itangira, Inkotanyi 600 zabaga kuri CND (ubu ni ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko) zitangira gutabara Abatutsi bari i Remera, Gishushu na Kimihurura, zirinda abazihungiragaho ariko na zo zirinda.

Ku itariki 8 Mata 1994

Lt Gen. Kabandana yasobanuye ko mu gihe Inkotanyi zari zatangiye gutabara Abatutsi bicwaga, Paul Kagame yatanze itangazo ryari rigenewe impande eshatu: Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, ingabo za Leta y’icyo gihe ndetse n’Inkotanyi.

Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uyu munsi yatanze itangazo, abwira abantu batatu: Abantu ba mbere ni Leta, yayisabye kuva mu kwijandika kwica abantu, niba atari ibyo RPA iraza gukomeza gutabara abantu.”

Muri iri tangazo ni bwo yasabye ingabo za Leta y’icyo gihe kwifatanya n’Inkotanyi bagatabara abicwaga. Lt Gen. Kabandana yabivuze ati: “Aba kabiri ni ingabo za Leta. Kwitadukanya n’abicanyi no kureka kwica abantu ndetse no gufatanya na RPA gukiza abantu.”

Inkotanyi zo zasabwe gukora ibishoboka zigatabara abantu vuba bishoboka, mu mbaraga zose n’ikiguzi cyose byasabaga. Ni bwo zagabwemo imitwe itandukanye yahawe inshingano zo kurokora abicwaga hirya no hino mu gihugu.

Lt Gen. Kabandana ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bari ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Lt Gen. Kabandana ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bari ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Urubyiruko rurenga 2000 rwari rwahuriye kuri uru rwibutso
Urubyiruko rurenga 2000 rwari rwahuriye kuri uru rwibutso

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *