Ejo ku cyumweru tariki 25 Gicurasi, ni bwo Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Poutine, ari umusazi kubera ibitero by’ Uburusiya bikomeje kwica abaturage muri Ukraine.
Ni amagambo akomeye agaragaza ko yamaze guhindura umuvuno kuri Moscou, mu gihe mu mpera z’icyumweru dusoje zaranzwe n’ibitero by’indege byahitanye abantu benshi muri Ukraine, nubwo hari ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitri Peskov, ntiyatinze gusubiza, avuga ko “Perezida Poutine ari gukora ibyo akwiye gukora mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’Uburusiya”, nk’uko yabitangaje mu ijambo rye ry’umunsi.
Mu gihe Donald Trump avuga ko ashaka amahoro ko amahoro yagaruka vuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya, byatumye atakaza ikizere yari yagaragaje kuwa mbere ushize nyuma yo kugirana ibiganiro byamazeamasaha abiri na Poutine.
Akavuga ko ibi biganiro byabaye amasigarakicaro kuko ibisasu na none byakomeje gusukwa kuri Ukraine, aho ejo ku cyumweru mu gitondo byahitanye abaturage bagera kuri 13.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwaTruth Social, Trump yagize ati: “Nari nsanzwe nfitanye umubano mwiza na Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, ariko mbona ibintu byarahindutse kuko birasa n’aho yasaze burundu!”
Kuva kuri uyu wa mbere mu gitondo, Ukraine yose yari iri mubwoba nyuma y’amajoro abiri hagabwe ibitero by’iterabwoba, ndetse ingabo zirwanira mu kirere cya Ukraine zatangaje ko ku cyumweru mu rukerera, habaye igitero cyarasiwemo ibisasu 367, harimo misile 69 na drones 298.
Abategetsi b’i Kiev bavuze ko hapfuye abantu 13, harimo bane mu mujyi wa Kiev, n’abana batatu mu Ntara ya Jytomyr naho mu ijoro ryabanjirije iryo, drones 250 n’imisile balistique 14 byari byarashwe cyane mu murwa mukuru.
Ibi bitero byatumye Ukraine n’inshuti zayo z’i Burayi basaba ko Uburusiya buhanwa bikomeye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubumwe bw’Uburayi, Kaja Kallas, yavuze ko hakenewe igitutu mpuzamahanga k’u Burusiya.



One Response
Oya muhame hamwe mwakirigise ingwe. ibihano nimwe bizajya bigaruka kugeza igihe habayeho kubahana ibyo kugambirira gusenya abandi bikavaho. NATO yitiranije za Libye,Irac,Afganistan….. na Russia.
KOMEZA UHANE INKOZI Z’IBIBI