Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron agiye gusura ibihugu bine byo muri Afurika atarageramo, birimo bibiri birimo kwitegura amatora rusange muri uyu mwaka ari byo Gabon na Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron azatangirira uru rugendo i Libreville ku ya 1 na 2 Werurwe. Iruhande rwa Ali Bongo, Perezida w’u Bufaransa azafatanya nawe kuyobora inama ya One Forest Summit yiga ku kubungabunga amashyamba yo mu turere dushyuha, yatumiwemo abakuru b’ibihugu bitandukanye.
Uru ruzinduko ruzaba ari ingenzi cyane, ruje mu gihe Gabon, igihugu cyahoze gikolonijwe n’Abafaransa, giherutse kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Ikibazo: uru rugendo ngo rushobora kuzatera uburakari bwa societe civile ya Gabon kuko ruzaba amezi make mbere y’amatora ya perezida. Paris rero irakekwaho gushaka kuzana inkunga yayo kuri perezida uriho binyuze muri uru ruzinduko.
Gukeka ibi kandi ngo bishobora kuba no ku ruzinduko rwa Emmanuel Macron muri uku kwezi gutaha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho biteganijwe ko amatora ya perezida azaba mu Kuboza. Uru ruzinduko rwa Macron muri Afurika rukaba ruje mu gihe hakomeje kuzamuka imyumvire yo kurwanya Abafaransa ku mugabane.
Perezida w’u Bufaransa yari yateganyije kujya i Kinshasa na Luanda muri manda ye ya mbere y’imyaka itanu, ariko urugendo rusubikwa kubera ikibazo cya Covid. Emmanuel Macron kuri iyi nshuro azashobora kujya muri Angola, igihugu u Bufaransa bwakomeje kwiyegereza mu myaka yashize.
Ku butumire bwa Denis Sassou Nguesso, Perezida w’u Bufaransa azanagera i Brazzaville aho uruzinduko rwa nyuma rwa Perezida w’u Bufaransa ruheruka mu 2009. Intambara ibera muri Ukraine ishobora kwiyongera mu bizaganirwa n’abayobozi b’ibihugu byombi, mu gihe muri Loni, Congo-Brazzaville yirinze kugira aho ibogamira muri iyi ntambara.


