Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yisubiye ku cyemezo cyo kwirukana ba ambasaderi 10 bo mu bihugu byo mu burengerazuba kubera itangazo bahuriyemo ryo gushyigikira umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta ufunzwe.
Erdogan yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize yategetse ko aba ba ambasaderi batangazwa ko batagifite ikaze mu gihugu “persona non grata” kubera gusaba irekurwa rya Osman Kavala w’imyaka 64, umaze imyaka ine afunzwe ashinjwa gutera inkunga imyigaragambyo no kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi.
Yabivuze nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byarebwaga n’icyemezo cya Erdogan, byongeye gusohora itangazo bivuga ko byubaha amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye asabaga abadipolomate kutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Erdogan yavuze ko itangazo rishya“ryerekana ko bateye intambwe bava mu gusebya igihugu cyacu”, yongeraho ati: “Ubu bazitonda kurushaho.”
Ba ambasaderi ba Canada, Denmark, France, Germany, the Netherlands, Norway, Sweden, Finland, New Zealand na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize bari basabye gufata umwanzuro wihuse ku kibazo cya Kavala, no “kumurekura byihutirwa”.
Abambasaderi 10 bahagarariye ibihugu bya NATO na Turkiya ibarizwamo, bikaba abafatanyabikorwa mu bucuruzi, ndetse byinshi n’abanyamuryango b’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi. Turkiya na yo ishaka kujya muri E.U ariko ibiganiro bisa nk’ibigenda biguru ntege.


