Perezida Hichilema yahagaritse umushinjacyaha mukuru uvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yahagaritse umushinjacyaha mukuru wa repubulika nyuma y’iminsi ibiri gusa abwiye BBC ko ubuzima bwe buri mu kaga .

Lillian Siyunyi washyizweho na guverinoma yabanjirije iriho, ntabwo yari abanye neza n’ubuyobozi buriho kandi yari akurikiranweho ibibazo by’imyitwarire idahwitse na komisiyo ishinzwe ibirego by’ubucamanza (JCC).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, Umuvugizi wa Perezida, Anthony Bwalya, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku cyifuzo JCC yagejeje kuri perezida nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Nk’uko uyu muvugizi wa perezida abitangaza, Katongo Waluzimba yabaye agizwe umushinjacyaha mukuru w’agateganyo.

Avuga kuri iri hagarikwa rye, Siyunyi yatangarije BBC ko afite “byinshi byo kuvuga” igihe yahabwa uruhushya rwo gutanga ubuhamya mu ibanga.

Yavuze kujya imbere ya JCC mbere yo guhabwa uru ruhushya byaba binyuranyije n’amategeko.

Mbere yo guhagarikwa kwe, Siyunyi yari amaze igihe yarambuwe abarinzi yari yarahawe na leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *