Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arasura Israel mu gihe yitegura gukaza umurego mu gitero ku barwanyi ba Hamas muri Gaza kandi hakaba hari impungenge ko bishobora kuvamo amakimbirane yagutse n’igihugu cya Iran nk’uko tubikesha Reuters.
Uruzinduko rwa Biden rugamije kwerekana ko Amerika ishyigikiye umufatanyabikorwa wa yo w’ibanze mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakica abantu 1300 mu gihe cy’ibitero byanyuze mu mijyi yo mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, ari nawo munsi wapfuyemo abantu benshi mu mateka ya Israel mu myaka 75 ishize.
Usibye ibitero by’indege, Israel yasubije ifungira amazi n’umuriro akarere ka Gaza kayobowe na Hamas, harimo no kubuza kwinjiza lisansi muri ako gace. Ibitero by’indege byayo byahitanye ibihumbi by’Abanyapalestine ndetse bikura mu byabo abandi ibihumbi magana.
Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika, Antony Blinken, yasoje amasaha y’ibiganiro yagiranaga na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu i Tel Aviv, avuga ko Biden azasura Israel.


