Perezida Kabila ngo arashaka kwiyegereza Gen Laurent Nkunda na Gen Sultani Makenga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kotswa igitutu n’amahanga afatanyije n’abamurwanya bamusaba kuva ku butegetsi, ngo kuba yabonana na Gen Nkunda na Makenga byamufasha kugira bimwe yikiza ubutegetsi bukamuguma mu biganza.
Perezida Kabila ngo akaba yifuza guhura n’aba basirikare nyuma yaho amenyeye ko yiyegereje Abagogwe n’Abanyamurenge ndetse n’andi moko yo muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, ko byamufasha kwiyongerera imbaraga zo kuguma ku butegetsi.
Umwe mu bayobozi bakora muri Perezidansi muri RD Congo, utarafuje ko amazina ye atangazwa, aganira n’ikinyamakuru Umusingi dukeshya iyi nkuru, yagitangarije ko guhura kwa Kabila n’aba basirikare ngo bizanamufasha kumenya icyo aba baturage bifuza akaba yagikemura, imbaraga n’urukundo kuri bo bikaboneka.
Abajyanama ba Kabila ngo bamugiriye inama yo kudakomeza guhangana n’abamurwanya ahubwo ko akwiye kubiyegereza, aha ngo Kabila akaba yarahise atekereza mbere y’abandi Gen Nkunda wahoze ayobora CNDP.
[ad id=”44145″]
Iki kinyamakuru kandi cyakomeje gitangaza ko Perezida Kabila ateganya kugaruka mu Rwanda kongera guhura na Perezida Kagame akamuha Nkunda bakaganira dore ko ubushize ubwo yazaga mu Rwanda ngo batabonanye.
Iyi nama yo guhura n’abasirikare bari bakomeye ndetse banamurwanyije cyane ngo yayigiriwe n’Abazungu b’abajyanama be, ko nagira amahirwe akabasha kubiyegereza agakemura ibyo baharaniraga azaba atsinze igitego cy’umutwe.
Perezida Kabila ngo yagiye ahura na bagenzi be mu bihugu bimukijije, yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ahura na Museveni wa Uganda, Magufuli wa Tanzania, gusa icyifuzo cye ni ubujyanama bwo gushaka uburyo yakomeza kuyobora, inama agisha ngo zikaba zijyanye n’icyo.
Kabila ikibazo ashaka gukemura ngo ni icyo gusubiza Abanyamurenge igice cy’Uburasirazuba ndetse akanabaha uburenganzira bwabo nk’abandi baturage bose ba Congo, ibikorwa byo kubica bigahagarara no kubatoteza.
Gusa na none ngo ukubonana n’aba basirikare, bizamufasha guhangana n’inyeshyamba zanze gushira muri Congo, ibihugu byinshi by’amahanga ngo bikaba bihora byifuza intambara muri iki gihugu kugirango bize bije gutabara ari nako bibona uko bisahura zahabu.
[ad id=”44145″]
Ese Gen Laurent Nkunda ni nde?
Ugendeye ku mateka ya Laurent Nkunda n’uburyo yavuzwe muri aka karere k’ibiyaga bigari, byagaragaye ko ari umusirikare w’urugamba wagiye ugaragaza ko akeneye impinduka muri politiki n’ubwo bwose ubu atakivugwa, yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
nkunda
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Nyuma Gen Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yigumira mu mashyamba yo mu karere ka Masisi, aho yashyizeho ubutegetsi bwihariye bwo kuyobora utwo duce, abushyiriraho n’urwego rwa Politiki yise “ Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP)”.
Gen Laurent Nkunda yahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP, zarwanyaga ubugetsi bwa Congo-Kinshasa, ziharanira uburengenzira bw’Abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu kugeza tariki ya 2 Mutarama 2009, ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda agerageza kwinjira mu Rwanda, kuva icyo gihe Nkunda ntiyongeye kugaragara.
[ad id=”44145″]
Naho Gen Sultani Makenga we ni umujenerali watangiye kwigaragaza muri za 2012 ubwo inyeshyamba za M23 zatangiraga kugaba ibitero mu Burasirazuba bwa Congo, Sultani Makenga yari umukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23 zarwaniraga mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru aho zarwanyaga ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abasirikare ba M23 yayoboraga bamwe bakaba barahoze bayoborwa na Nkunda muri CNDP.
makenga
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théonste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *