Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaza ko umunsi azaba yavuye ku butegetsi azaguma mu gihugu cye.
Aganira n’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, Perezida Kabila yatangaje ko nyuma y’amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, nta byo kujya mu biruhuko mu mahanga, ahubwo ko azaba ahugiye mu mirima n’amatungo bye.
Yagize ati “ Nkunda ubusitani ariko by’umwihariko nkaba nshishikajwe no kurinda ibidukikije, ngiye gukomeza by’umwenegihugu, ngiye kuba mpugiye mu nzuri zanjye”.
Akomeza avuga ko nta handi ateganga kuba yajya mu biruhuko “Ntabwo ntegenya ibyo kujya mu kiruhuko, i Bahamas, Espagne, i Dubaà ¯ cyangwa ahandi, icyo ntekereza gukora,…. Nzaguma mu gihugu cyanjye aho nzaba mpugiye mu bintu byinshi”.
Perezida Kabila yagiye ku butegetsi ku wa 17 Mutarama 2001, asimbuye se, Laurent Desire Kabila wari umaze kwicwa.
Perezida Kabila yatangaje ko ashyigikiye muri aya matora umukandida Emmanuel Ramazani Shadary, uhagarariye ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo).
Â


