Perezida Paul Kagame yatangaje ko abasirikare bigenga bazwi nk’abacancuro bari mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bazayongerera ibibazo, aho kuyifasha kubikemura.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa 9 Mutarama 2023.
Nyuma yo guha impanuro Dr Kalinda, abasenateri n’abandi bayobozi bo mu gihugu, Perezida Kagame yafashe umwanya wo kuvuga ku kibazo cy’umutekano muke wo muri RDC u Rwanda rushinjwa kugiramo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko intandaro y’iki kibazo, by’umwihariko intambara y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ari uko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo, ubu abarenga ibihumbi 80 bakaba bari mu buhungiro mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuryango mpuzamahanga (UN) udakwiye kujya ‘utuka u Rwanda’ kubera bene wabo b’izi mpunzi (abarwanyi ba M23) barwanira uburenganzira bwabo, avuga ahubwo uyu muryango wakabaye uzitwara, ukazijyana mu bindi bihugu cyangwa se ukazisubiza muri RDC.
Perezida Kagame yavuze ko ariko umuryango mpuzamahanga mu gihe wasubiza izi mpunzi muri RDC, ukwiye kuzirindira umutekano kugira ngo Leta ya RDC cyangwa abacancuro yahaye akazi batawuhungabanya.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe RDC ifite ibibazo, kandi ngo nta kindi abacancuro bazayifasha, keretse gusa kubyongera. Yanongereyeho ko mu gihe bashoza intambara ku Rwanda, badashobora kurutsinda kuko rufite ibikoresho bihagije byo kurinda ubusugire bwarwo.
Yagize ati: “Iyo wumvise ibyerekeye ku bacancuro, wumva birimo akavuyo. Niba bizadusaba guhangana n’abacancuro, dufite ibikoresho bihagije. Ni abantu b’imburamumaro babaho wahangana na bo. Ibihugu byishingikiriza ku bacancuro biba biri mu bibazo. Bifite ibibazo bisanganwe, iyo bizanye abacancuro, ibibazo byikuba kenshi.”
Abacancuro Perezida Kagame avuga barimo abo mu mutwe w’igisirikare cyigenga wa Wagner ukomoka mu Burusiya. Baravugwaho kwifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba rwazo na M23 no mu kurinda umujyi wa Goma kuva mu mpera z’umwaka ushize.


