Perezida Kagame ahangayikishijwe n’uko abakinnyi b’Abanyafurika baterwa imineke

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uburyo abakinnyi b’umupira w’amaguru bo muri Afurika bakinira mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, bakorerwa ivangura, bagaterwa imineke.

Ni ikibazo Umukuru w’Igihugu yavugiye mu Nteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, iri kubera i Kigali kuri uyu wa 16 Werurwe 2023.

Perezida Kagame yavuze ko politiki mbi iri kwivanga mu mupira w’amaguru, atanga urugero ku batarishimiye kubona Qatar yakira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi mu mwaka ushize. Yagize ati: “Aho kwibaza ngo ‘Kubera iki riri kuhabera?’, banza wibaze ngo ‘Kubera iki bitashoboka’?”

Umukuru w’Igihugu ni ho yageze, agaragaza ibikibangamiye intego yo guhuza abantu muri siporo, by’umwihariko mu mupira w’amaguru, birimo aho bikigaragara ko abakinnyi bakomoka muri Afurika baterwa imineke, bagereranywa n’inkende, abasifuzi b’abagore na bo bakibasirwa.

Yagize ati: “Politiki muri siporo igaragaza ibibazo sosiyete ihura na byo. Iyo abafana batera imineke abakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika cyangwa bagatoteza umusifuzi w’umugore, ibyo biterwa n’abantu babi bagabura iyo myumvire mibi.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye gufatanya mu guharanira ko siporo iba iya buri wese, kandi hakabaho kubahana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *