ff0jwjbxgaa1-4u.jpg

Perezida Kagame arasaba abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kudapfusha ubusa amahirwe bafite

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abagore bari mu myanya y’ubuyobozi n’imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n’intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo .

Ibi umukuru w’igihugu yabikomojeho kuri wa Mbere mu ijambo rye atangiza Inama y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022 yitabiriwe n’abantu basaga 200 iteraniye I Kigali.

Ni inama yigirwamo uruhare rw’iyo miryango mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore hazibwa icyuho n’ubusumbane bikigaragara hagati y’abagabo n’abagore ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu buryo busesuye kabone nubwo hari intambwe ndende imaze guterwa.

Ubuyobozi bw’iri huriro buvuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda atari impanuka kubera insanganyamatsiko iganirwaho kuko u Rwanda ruri ku isonga muri Afurika no ku Isi yose mu guteza imbere uburinganire, nkuko raporo z’imiryango n’ibigo mpuzamahanga zidahwema kubigaragaza.

Nubwo bimeze bityo ariko, Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora buri wese agahindura imyumvire ku buringanire kugira ngo bubashe gushinga imizi uko bikwiye.

Aha Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagabo bagomba gufata iya mbere ariko n’abagore bagashira amanga bagatinyuka kwanga no kwamagana imikorere n’indi migirire yose ibaheza inyuma.

ff0jwjbxgaa1-4u.jpg

Madamu Tsitsi Masiyiwa, ukuriye inama y’ubutegetsi ya African Philanthropy Forum avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko kugira ngo Afurika igere ku buringanire bwuzuye hagati y’abagabo n’abagore bisaba indi myaka 140 ukurikije umuvuduko uyu mugabane ugenderaho mu kuziba icyo cyuho.

Ni mu gihe kandi kuziba icyo cyuho mu rwego rw’ubukungu bisaba ko umusaruro mbumbe wa Afurika wiyongeraho miliyari zisaga 360 z’amadorali ya Amerika.

Biteganyijwe ko muri iyi nama izasoza kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Ukwakira, hazanatangizwa gahunda y’iterambere ry’uburinganire harimo n’ikigega cyiswe Africa Gender Fund cyo guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *