84c30a8b7045444e0961b6d6d7d10c9a.jpg

Perezida Kagame asanga gufunguranira ikirere muri Afurika byazamura ingano y’imirimo ihangwa

Sangiza iyi nkuru

Gufunguranira ikirere mu bihugu bya Afurika bizatuma ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uyu mugabane burushaho kwihuta ndetse bizamure n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ubwo yatangizaga inama ya 6 ku ngendo zo mu kirere (AVAF 22) .

Ubwo yatangizaga iyi nama, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri, Perezida Kagame, yasobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora itwara ry’abantu n’ibintu mu kirere ryari rimaze kugera ku rwego rwiza muri Afurika.

Yavuze ko ari amahirwe kuba ingendo zarongeye gufungurwa ariko na none ngo ibihugu bigize Umugabane wa Afurika bikwiye kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y’uyu mugabane irebana no gufunguranira ikirere izwi nka single African Air Transport.

Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa byazamura ingano y’imirimo ihangwa ndetse n’ubuhahirane bukarushaho kuzamuka.

84c30a8b7045444e0961b6d6d7d10c9a.jpg

Perezida Kagame yanagaragaje ko sosiyete ya Rwandair ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kwiyubaka no gutanga serivisi zinyuranye hirya no hino ku Isi, aho ikora ingendo 44 hirya no hino ku Isi, harimo 19 muri Afurika.

Yaboneyehogushima imikoranire myiza hagati y”u Rwanda na Qatar mu kwagura imikorere ya Rwandair no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, aho yizera ko ibi bikorwa bizarushaho kuzamura urwego rw’itwara ry’abantu n’ibintu mu kirere.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ari kimwe mu bizarufasha gutanga umusanzu warwo mu iterambere ryifashisha ikoranabuhanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *