Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ibihugu 10 bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Kenya watowe, William Ruto, kuri uyu wa Kabiri utaha .
Abayobozi bo mu biro bya Ruto bari gutegura uyu muhango babwiye ikinyamakuru The Star ko Perezida Kagame ari mu bayobozi bo ku mugabane wa Afurika bakiriye ubwo butumire mu ntangiriro z’icyumweru.
Abandi barimo Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia babaye aba mbere mu gushimira Ruto nyuma yuko Komisiyo Yigenga y’Amatora ya Kenya, IEBC, itangaje ko yatsinze.
“Twatangiye kohereza ubutumire mu ntangiriro z’icyumweru kandi kugeza ku wa kane nimugoroba abaperezida 10 n’abandi ba visi perezida benshi bemeje ko bazitabira uyu muhango,” uyu ni umwe mu bategura uyu muhango wo mu biro bya Ruto.
Uyu yongeyeho ko babonye impapuro z’abandi baperezida zemeza ko babonye ubutumire bamwe basezeranyije kuzohereza abahagarariye.
Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku rwego rwo hejuru ya 77 (UNGA) na o izatangira kuri uwo munsi, itariki 13 Nzeri, i New York, nk’uko uyu yavuze, ngo ishobora kuzagira ingaruka ku ngendo z’abandi bayobozi b’Isi bagaragaje ko bifuza kuzitabira umuhango w’irahira rya Ruto.
Ati: “Twakiriye kwisegura kw’abandi bayobozi bakuru b’amahanga batumenyesha ko bazitabira iyo nama ihuriranye n’umuhango”.
Mu 2013 mu kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta, abakuru b’ibihugu 12 bitabiriye uyu muhango mu gihe icyenda bitabiriye mu 2017.
Abanyacyubahiro bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), abo mu muri IGAD (Intergovernmental Authority on Development), Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, u Bwongereza, Amerika, u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya, na bo baratumiwe.
Uwitwa Ababu Namwamba ni we wahawe inshingano zo guhuza ibikorwa byo gutegura uyu muhango ku bufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Hagati aho, imyiteguro yinjiye mu cyiciro cyayo cya nyuma, aho ejo hashize amakipe atandukanye yasiganwaga n’igihe kugirango ibintu byose bizagende neza.


