fkfwv4fwyai_lsg.jpg

Perezida Kagame mu bazahabwa ibihembo bya African Heritage Concert and Awards bizatangirwa i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ubu byose byamaze gutegurwa kugirango ku nshuro ya mbere hazabe igitaramo ndangamurage nyafurika kizatangirwamo n’ibihembo bise African Heritage Concert and Awards, kizabera i Kigali, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro abantu bakomeye bo muri Afurika .

Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, John Magufuli, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, hamwe n’abandi benshi bari mu bazahabwa icyubahiro muri ibyo birori biteganijwe ku itariki ya 1 Mata 2023, i Kigali nk’uko tubikesha urubuga rwa African Business.

Nk’uko abateguye iki gitaramo babitangaza, ngo iki gikorwa kigamije kwishimira no guha icyubahiro Abanyafurika bamenyekanye cyane binyuze mu bikorwa bitangaje byagezweho ku Isi. Ibi, abateguye bavuga ko bigamije guteza imbere umuco nyafurika w’indashyikirwa no guteza imbere Afrocentrism. Afrocentrism ni uburyo bwo kwiga amateka y’Isi yibanda ku mateka y’abantu bakomoka muri Afurika n’umusanzu wabo mu mateka.

Iki gikorwa kizaba ari ibirori no kumenyekanisha ku Isi yose ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’Abanyafurika, harimo n’ababa muri diaspora bigaragaje mu bucuruzi, politiki, ubugiraneza, imyidagaduro / Ubuhanzi n’umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse no mu guhanga udushya.

Usibye guha icyubahiro mpuzamahanga no kumenyekana, ibihembo bizibanda ku kamaro gakomeye k’umuco n’ubuyobozi, abateguye iki gitaramo bizera ko ari byo shingiro ry’iterambere risangiwe ry’imibereho myiza y’ubukungu na politiki muri Afurika.

fkfwv4fwyai_lsg.jpg

Hazashimwa abantu ku giti cyabo, mu bihe bitoroshye, bahaye imbaraga abaturage babo kandi bigira ingaruka ku nzego zabo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye kandi rihamye.

Afurika ikaba ikomokamo abantu benshi ku Isi bakomeje gutera imbere no kwiteza imbere nubwo hari ibibazo byinshi banyuramo bituruka ku myumvire, aho abateguye iki gikorwa bemeza ko kizagira uruhare runini mu guhindura imyumvire y’Isi ku Banyafurika, kandi bizanatera imbaraga zikomeye zikenewe kugirango habeho iterambere ry’umuco mu iterambere rirambye.

Abateguye bavuga ko guhitamo umujyi wa Kigali kugira ngo uzakire iki gikorwa cya mbere cy’igitaramo ndangamurage nyafurika, hashingiwe ku ntsinzi nyinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye zirimo no kuba rumaze kumenyekanaa nk’isura ya Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *