Perezida kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye bagiye gukoranira i New York muri leta zunze ubumwe z’Ameriak ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu Nteko Rusange izareba mu nguni zose z’ibibazo byugarije Isi. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri.
Bimwe mu bibazo byugarije isi bizigirwa muri iyi nteko rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye harimo amakimbirane mu duce dutandukanye tw’isi, ubukene bukabije n’inzara, iterabwoba, ubuhunzi n’ihindagurika ry’ibihe.
Mu bizigirwa muri iyi nteko rusange harimo ibibazo by’iterabwoba ku Isi, aho Imitwe y’Iterabwoba nka Islamic State, al-Qaida na Boko Haram, ikomeje kubiyogoza ku migabane itandukanye, hakaza n’ibihugu bikomeje guhura n’ihindagurika ry’ikirere n’ibyugarijwe n’ibibazo by’umutekano na politiki, nka Yemen, u Burundi, Libya, Nigeria, Somalia na Sudani y’Epfo.
In New York for UNGA.+ + going to be busy week!
– Paul Kagame (@PaulKagame) September 17, 2016
Perezida Paul Kagame yemeje ko yitabira ibikorwa by’iyi Nteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ye aho yagize yagize ati “Muri New York muri UNGA. Kizaba icyumweru cy’akazi kenshi!”
Mu gikorwa kizahurirana n’iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko Perezida Kagame nk’umwe mu bakuru b’ibihugu 10 barangaje imbere gahunda yo gukangurira abagabo kuzirikana ihame ry’uburinganire, HeforShe, azagaragaza raporo y’aho iki gikorwa kigeze.
Biteganyijwe ko kandi kuwa 24 Nzeri, Perezida Kagame azahurira n’Abanyarwanda muri Hotel ya Marriott Marquis iri mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, muri “Rwanda Cultural Day”, aho azahuriramo n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bagasangira ku ndangagaciro n’umuco Nyarwanda.

Kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira ku kibazo cy’udukoko dutera indwara dukomeje kwihagarararo ku miti, bikongera ingorane ku buzima bw’abatuye Isi kandi bikanabangamira ibindi bikorwa birimo iterambere rya muntu.
Kuri uwo munsi kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, azagaragaza byinshi ku masezerano ya Paris ku ihindagurika ry’ibihe, ibihugu nibura 28 byiharira 16% by’ibyuka byoherezwa mu kirere bikazashyira umukono kuri ayo masezerano yemejwe mu Ukuboza umwaka ushize.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bazakira indahiro ya Perezida w’Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, Umunya-Fuji, Peter Thomson, watowe muri Kamena asimbuye Mogens Lykketoft ukomoka muri Denmark, wayoboye Inteko Rusange ya 70.
Iyi nama izaba ari iya nyuma kuri Perezida Barack Obama uri gusoza manda ya kabiri nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuri Ban ki Moon uzasoza imyaka 10 nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kuwa 31 Ukuboza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


