Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Mutarama yabonaniye na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, I Davos mu Busuwisi aho bombi bitabiriye inama ya World Economic Forum baganira ku bintu bitandukanye birimo ikibazo cy’abimukira kimaze iminsi mu itangazamakuru kitavugwaho rumwe, aho abayobozi bombi bemeranyije ko aba bimukira bashobora koherezwa mu bindi bihugu birimo u Rwanda mu gihe gusa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel bikaba byatangaje ko mu nama hagati y’aba bayobozi Netanyahu yemeranyije na perezida Kagame, wakomeje gushimangira ko azemera gusa ibikurikije amategeko mpuzamahanga nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel ivuga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel akaba yashimiye perezida Kagame ku mwanya mushya arimo wo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, bombi baganira kandi ku ngingo zitandukanye zirimo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati ya Israel n’u Rwanda.
Mu minsi mikeya ishize nibwo u Rwanda rwatsembye ruhakana ko hari amasezerano y’ibanga rwasinyenye na Israel yo kwimurira abimukira bakomoka muri Sudani na Eritrea mu Rwanda bitari mu bushake bwabo.
Abinyujije kuri twitter Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa gatatu akaba yongeye kubisubiramo agira ati: “U Rwanda ntiruzigera rwakira umwimukira wese w’Umunyafurika uzoherezwa atabishaka.”
Olivier Nduhungirehe yakomeje avuga ko politiki y’u Rwanda yo gufungura amarembo yarwo izajya ikora ku bantu bifuza kuhaza ku bushake bwabo.
Kuwa kabiri nabwo, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko ikurikije ibihuha biri gukwirakwizwa mu itangazamakuru, yifuje kumenyesha ko nta masezerano y’ibanga yagiranye na Israel ku kijyanye no kwimura abimukira b’Abanyafurika.
Dennis Ns./Bwiza.com


