Perezida Kagame na Nkurunziza bashobora guhurira mu birori muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, kuri uyu wa 09 Ukuboza araha umugisha ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 y’ubwigenge, ari nabwo bwa mbere agiye kubyizihiza nka perezida kuva yajya ku butegetsi ku wa 05 Ugushyingo 2015.
Perezida Magufuli yari yasubitse ibirori nk’ibi byo mu mwaka ushize bituma hazigamwa miliyari 4 z’amashilingi mu ngengo y’imari ahita ayakoresha mu kongera umuhanda uri mu mujyi wa Dar es Salaam, aho gukora ibirori ahubwo ategeka ko hakorwa umuganda rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu birabera kuri Stade ya Dar es Salaam birarangwa n’ibikorwa bitandukanye, birimo akarasisi ka gisirikare, indirimbo z’amakorali n’imbyino gakondo. Haraba kandi hari n’abahanzi b’umuziki ugezweho.
Abakuru b’ibihugu batandukanye nabo bitezweho kwitabira ibi birori by’isabukuru y’imyaka 55 Tanzania imaze ibonye ubwigenge nk’uko iyi nkuru dukesha AllAfrica.com ivuga.
Muri aba bakuru b’ibihugu bategerejwe harimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, ndetse na Edgar Lungu wa Zambia.
Abandi ni Robert Mugabe wa Zimbabwe, Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese Perezida Nkurunziza aritabira ibi birori?
Kuva ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango (EAC), nibwo yahamagawe abwirwa inkuru mbi ko abasirikare be barimo kugerageza kumuhirika ku butegetsi adahari, nyuma umugambi waje gupfuba Nkurunziza arongera asubira ku ntebe ye.
Kuva uwo munsi, Nkurunziza ntabwo yari yongera kurenga umutaru ngo asohoke mu gihugu, gahunda zose mpuzamahanga atumirwamo yohereza intumwa, benshi bakurikiranira hafi ibya politiki bakaba bibaza amaherezo y’uku kwigumira imbere mu gihugu.
Aramutse agiyeyo, bwaba ari nabwo bwa mbere yaba ahuriye na Perezida Kagame w’u Rwanda mu birori cyangwa izindi gahunda zihuza abakuru b’ibihugu kuva aho Leta y’u Burundi itangiriye kuvuga ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu ihungabanya ry’umutekano rikomeje kugaragara mu Burundi kuva muri Mata umwaka ushize, ibintu Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ko nta nyungu yaba ibifitemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *