Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’inyubako z’ubucuruzi ziri mu mujyi wa Kigali zubatswe n’abashoramari bahisemo gushora imari yabo mu Rwanda barimo n’Abanyarwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inyubako ya Kigali Heights yatwaye miliyari 30 Frw, iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iruhande rwa Kigali Convention Center. ifite ibiro byo gukorerwamo byakwakira abantu 1500 ikagira na parikingi y’imodoka 300 ziri mu nzu no hanze.

[ad id=”8″]

[ad id=”8″]

Kigali eights yatangiye kubakwa mu 2014, ikorerwamo ibikorwa bitandukanye nka Farumasi, banki zitandukanye, amaduka, n’ibindi.
Naho inyubako ya CHIC (Champion Investment Corporation Complex) yo iherereye mu mujyi hafi ya gare ahahoze hazwi nka ETO Muhima, ifite ibyumba bisaga 1000 nabyo bikorerwamo ubucuruzi nk’amabanki, amaguriro agezweho n’amangazini asanzwe, ifite parikingi y’imodoka 500, CHIC Investment Corporation yatangijwe n’abacuruzi b’abanyarwanda mu mwaka wa 2008.


[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gufungura iyi nyubako perezida Kagame yashimye abayubakishije ati “Mwarakoze gushora imari yanyu bwite, ni uku impinduka ikorwa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


