Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020 yageneye ubutumwa Musenyeri Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali wa mbere mu mateka y’igihugu.

Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya wahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisko, wakugize Karidinali.

Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri ni ikamba wambitswe, ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni Agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku Gihugu.

Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ubaye Arikiyepiskopi wa Kigali ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Ibi byose ni ibyo kwishimira.”

Ku musozo w’ubu butumwa, Perezida Kagame yijeje Musenyeri Kambanda ubufatanye mu mirimo yahawe by’umwihariko na Kiliziya Gatolika.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Turishimye imana izamugende imbere kumurimo wanyagasani

  2. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Turishimye imana izamugende imbere kumurimo wanyagasani

  3. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze idutoremo abagomba kuyikorera.nubuyobozi bwiza bubigiramo uruhare!!!!

  4. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze idutoremo abagomba kuyikorera.nubuyobozi bwiza bubigiramo uruhare!!!!

  5. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze kudutoramo abayikorera murwanda tumwifurije ubutumwa bwizaimana imujyendimbere.

  6. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze kudutoramo abayikorera murwanda tumwifurije ubutumwa bwizaimana imujyendimbere.

  7. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze kudutoramo abayikorera murwanda tumwifurije ubutumwa bwizaimana imujyendimbere.

  8. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali
    Imana nyirubutagatifu nikomeze kudutoramo abayikorera murwanda tumwifurije ubutumwa bwizaimana imujyendimbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *