Perezida Kagame yageze muri Djibuti mu ruzinduko rw’iminsi 2

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Mata 2017 basesekaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Djibuti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2. Uru ruzinduko akaba ari rumwe mu zo perezida Kagame yatangiye mu mpera za 2016 agenda akorera hirya no hino mu rwego rwo gutsura no gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 Perezida Kagame yerekeje ku mugabane wa Aziya mu Buhinde mu nama yiswe Vibrant Gujarat Global Summit yabaye kuwa 9-11 Mutarama 2017. Muri iyo nama yahamagariye abashoramari b’Abahinde kuza gukorera mu Rwanda, ababwira ko u Rwanda rwiteguye kubakira. Yavuze ko ari igihe cyo kongera ibyo Afurika yohereza mu Buhinde bikava kuri Peteroli n’amabuye y’agaciro gusa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuye mu Buhinde, Umukuru w’Igihugu yerekeje muri Mali mu nama ihuza Afurika n’u Bufaransa, akomereza i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yabaye kuwa 17-19 Mutarama 2017.

c9rlebdxoaeiqnt
Perezida Kagame yaherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rimaze kwigaragaza nk’ikintu gikenewe ku baturage n’umusingi ukomeye w’iterambere, kurusha uko ryafatwa nk’ikintu cy’umurimbo.

Perezida Kagame kandi yitabiriye inama idasanzwe ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika byibumbiye muri AU yabereye muri Ethiopia aho yamurikiye amavugururwa ya Komisiyo yari yarashinzwe, abereka uburyo Afurika ishobora kwihaza idateze amaso inkunga z’ibihugu by’Amahanga.

Tubibutse ko u Rwanda ruherutse guha Djibuti hegitari 10 z’ubutaka mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone). Amasezerano yo gutanga ubwo butaka akaba yarashyiriweho umukono ku ngoro y’umukuru w’igihugu hagati ya RDB n’ikigo gishinzwe ibyambu muri Djibuti. Iki gihugu nacyo mu 2013 kikaba cyarahaye u Rwanda hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibuti.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *