Perezida Kagame yahamije ko ibyo amahanga avuga bitamubuza kuba umukandida

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibyo ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bivuga bitamubuza kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka w’2024.

Mu kiganiro na Franà§ois Soudan wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuba umukandida bitewe n’icyizere Abanyarwanda bamufitiye.

Soudan yamubwiye ko abaturage bagaragaza ko aziyamamariza uyu mwanya, amusubiza ati: “Uvuga ko abaturage bagaragaza ko nta gushidikanya. Bityo rero ni ibyo. Nishimiye icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzahora mbakorera mu gihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida.”

Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba atumva kongera kwiyamamariza amatora ataha bitazatuma ibihugu, cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw’Isi, bivuga ko adashaka kurekura ubutegetsi, asubiza ko atitaye ku byo byavuga.

Perezida Kagame yagize ati: “Uburengerazuba bwihangane ariko ibi bihugu byumve ko atari ikibazo cyacu. Ntabwo nkimenya ibijyanye n’indangagaciro z’Uburengerazuba. Demukarasi ni iki? Uburengerazuba bwigisha abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo bwishe amahame yabwo bwite, ni iki buvuga?”

Yakomeje asobanura ko gushaka gutera demukarasi mu bandi na byo ari ukwica ihame rya demukarasi. Ati: “Abantu bakwiye kwigenga, bakemererwa gukora ibyo bifuza.”

Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu mwaka w’2000. Amatora y’ubushize yabaye mu mwaka w’2017 yayatsinze ku majwi 98.8%, ubwo yari ahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu na Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *