Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09 Ukuboza 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME akaba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, nawe yifuriza Abagize Guverinoma Umwaka w’Amahoro n’Amahirwe wa 2017.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
kanda-hano-usome-itangazo-ryibyemezo-byinama-yabaminisitiri
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


