1766746436082IMG_0480

Perezida Kagame yahaye impano y’imipira abana bitabiriye FIFA Football Festival

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batangije ku mugaragaro gahunda ya FIFA Football Festival yabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Iyi gahunda igamije guhuriza hamwe abana bato, ibafasha kwidagadura no gusabana binyuze mu gukina umupira w’amaguru, ikanabashishikariza kuwukunda bakiri bato.

Izwi kandi nka FIFA Football Clinic/Festival, ikaba yibanda ku kwigisha no guteza imbere impano z’abana mu mwuga w’umupira w’amaguru.

Mu gutangiza iyi gahunda, Perezida Kagame na Gianni Infantino bahaye abana bitabiriye imipira yo gukina, aho buri mwana wese yahawe uwe ku giti cye. Banifatanyije nabo mu kibuga, bagaragaza ko siporo ari igikoresho gikomeye gihuza abantu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abana 220, barimo abakobwa 100 n’abahungu 120, bari mu byiciro by’imyaka itandukanye: abari munsi y’imyaka 11, 13 na 15. Abo bana baturutse mu marero atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, buri rimwe ritanga abana 20.

Usibye guhabwa imipira, abana bahawe amahugurwa n’abatoza b’inzobere mu gutoza abakiri bato, nyuma bagabanywa mu makipe atandukanye bakinira mu buryo bwo kwidagadura, hatagamijwe gutsindira igikombe.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangaje ko binyuze muri iyi gahunda hazatangwa imipira igera ku 5000, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana.

Ku ruhande rwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagaragaje ibyishimo byinshi byo gutangiriza iyi gahunda mu Rwanda, cyane cyane muri Stade Amahoro, ayishimira nk’inzu y’imikino yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, yubatswe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *