Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahinduriye inshingano Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 31 Kanama 2021, Busingye yahawe inshingano yo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, azasimbura Ambasaderi Yamina Karitanyi.
Naho Dr Bizimana, yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisiteri nshya iherutse gushyirwaho na Guverinoma. Iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clarisse Munezero.
Hari abandi bahawe inshingano barimo: Francis Gatare wagizwe umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu, Ambasaderi Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi, RMB.
Dr Fidele Ndahayo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu na atomike, Dr Thierry Mihigo Kalisa agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

4 Responses
Perezida Kagame yahinduriye inshingano Busingye na Dr Bizimana
Mfite ikibazo cyerekeye UBUMWE.Ikigo National Unity and Reconciliation of Rwanda (NURC),kivuga ko tugeze ku kigero cya 95% cy’Ubumwe.Niba bimeze gutyo,Ministry y’Ubumwe yaba ije gukora iki kandi twariyumze kuli 95%??Igisubizo kiroroshye.Ni rya Tekinika tumenyereye.Mwibuke ko mbere ya le 01/10/1990 intambara itangira,Leta yaririmbaga Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere.Nyamara nta byari bihari.Nabwo byali Itekinika.Ndahamya ko n’iyi Ministry itazageza abanyarwanda ku bumwe nyakuli,kubera ko ababishinzwe badakemura ibibazo nyakuli bituma abantu batiyunga.Nyamara birazwi.Bishingiye ahanini ku “ukwikubira kwa bamwe”.Ahanini bitewe n’aho waturutse (Mu bigo bya Leta,Banks,Army,Police,etc…).

Muvandimwe Amiel, uvuze ukuri kwambaye ubusa. Ntiwavuga ubumwe kandi hari abiyemeje kwikubira! Ariko kandi hari icyo bita gukubita igihwereye. Gushinga umuhezanguni ubumwe ni icyemeza ko nta bumwe buzagerwaho .Ahubwo ibintu bigiye kujya rudubi. Gusa uwagabiwe nawe si umwana cyanga umumarayika. ibye byose arabihimba. Natangire rero atwandikire ko mu mezi abili ya mbere ageze ku butegetsi, ubumwe bwageze kuri 98.85!