Perezida Kagame kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022 yakiriye Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage, na Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi, byagarutse ku kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest. Peter Gerber kandi, Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, ku wa kabiri n’itsinda ayoboye basuye urwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, batemberezwa ibice birugize ndetse bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside mu 1994. Izo kompanyi zombi zizwiho kuba kizigenza mu gutwara abantu ndetse Lufthansa iza mu zikomeye ku Isi mu gutwara imizigo. Aba bayobozi bahuye na Perezida Kagame muri iki gihe RwandAir igenda yagura ibikorwa byayo hirya no hino ku Isi.


