Perezida Paul Kagame kuri yu wa Gatanu, itariki ya 5 Mutarama 2024 yakiriye Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ziri mu ntambara n’Ingabo za Sudani (SAF) ziyobowe na Gen. Burhan.

H.E. President Paul Kagame today 5 January 2024 received General Mohamed Hamdan Dagalo, Commander of Rapid Support Forces (RSF).
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) January 5, 2024
Umuyobozi wa RSF, uri mu ruzinduko mu karere mu bihugu bya Afurika, yasobanuriye Paul Kagame uko ikibazo cya politiki n’umutekano muri Sudani giteye hamwe na gahunda z’amahoro zikomeje.

Akigera mu Rwanda yakiriwe na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano
Perezida Paul Kagame yamwijeje inkunga y’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ibiganiro bikomeje kugira ngo intambara hagati ya SAF na RSF irangire. Yashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bave mu bababare.


